RFL
Kigali

Cardi B yaguriye nyina inzu ihenze mu mujyi wa New York

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:20/11/2018 15:23
0


Inzozi za benshi mu bana ni uguhesha ababyeyi ishema ariko by’umwihariko iyo uteye imbere uba wifuza kuba wahindura ubuzima bw’ababyeyi bawe iyo ugifite amahirwe yo kubagira. Umuraperikazi Cardi B wakuriye mu buzima bw’ubukene izi nzozi zabaye impamo abasha kugurira nyina inzu ihenze mu mujyi wa New York.



Belcalis Marlenis Almánzar w’imyaka 26 uzwi cyane nka Cardi B  niumwe mu bantu bazamutse vuba vuba cyane mu ruganda rw’imyidagaduro ndetse kuri ubu ari mu bagezweho cyane cyane mu rubyiruko. Kuri ubu yabashije kugirira nyina inzu mu mujyi wa New York, akaba avuga ko umunsi yaguze iyi nzu ari wo munsi wamushimishije cyane kurusha indi mu buzima bwe.

Cardi B yaguze iyi nzu igerekeranye ifite ibikenewe byose ndetse harimo n’aho bakorera siporo (gym). Iyo ayerekana na telefoni ye, ubona ko ari inzu nini bihagije kandi ihenze. Avuga ko yifuje kugurira nyina inzu muri 2017 ariko ntibimukundire kuko yari afite ibihumbi 600 by’amadolari gusa kandi inzu iri kuri urwo rwego ikaba yari kuba idasa neza ugereranyije n’uko yifuzaga kugurira umubyeyi we. Ngo uyu mwaka nibwo byamukundiye kugira inzu yishimiye nyina azabasha guturamo.

Image result for cardi b buys mom a house

Amwe mu mashusho y'iyi nzu

Uyu muraperikazi yazamutse cyane kubera gushyira amashusho atandukanye kuri Instagram na Vine, ibi nibyo byamuhesheje umwanya mu kiganiro cya televiziyo VH1 cyitwa Love&Hip Hop: New York. Nyuma yo kumenyekana cyane muri iki kiganiro nibwo yahise atangira no gukora umuziki biranamuhira. Kuri ubu asinywe muri Atlantic Records ahuriyemo n’umuhanzi Bruno Mars banakoranye indirimbo yakunzwe cyane bise ‘Finesse’.

Cardi B kandi afite izindi ndirimbo zakunzwe cyane nka Bodak Yellow, Like It, Girls Like You afatanyije na Maroon 5 n’izindi zitandukanye. Mbere yo kujya mu by’umuziki Cardi B yari umumansuzi mu tubyiniro, ibyo avuga ko umuryango we utari uzi. kuri ubu yashakanye n'umuraperi Offset banafitanye umwana umwe w'umukobwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND