RFL
Kigali

CANADA: Umunyarwanda Jeanthehustla yatumiwe mu gitaramo kimwe na Sheebah Karungi

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:3/08/2018 10:08
0


Jeanthehustla ni umuhanzi w’umunyarwanda utuye muri Canada,akaba umwe mu bahanzi bake b’abanyarwanda batuye muri Canada. Kuri ubu uyu muhanzi uherutse gushyira hanze indirimbo ye yanakunzwe yise ‘Greatest’ kuri ubu yatumiwe mu gitaramo kimwe na Sheebah Karungi iki kikazabera muri Canada.



Jeanthehustla yashyize ari gukora kuri Album ye nshya ndetse nk'uko yigeze kubitangariza Inyarwanda.com mu gihe cyatambutse ngo hari indirimbo zizaba ziri kuri iyi Album zizakorwa na Pastor P wa hano mu Rwanda mu gihe indirimbo ze nyinshi ari kuzikorera n'amashusho dore ko afite ikipe itari nt bari gukorana mu bijyanye na muzika.

SheebahIgitaramo batumiwemo muri Canada

Uyu munyarwanda ubusanzwe wibera muri Canada yatumiwe mu gitaramo kimwe na Sheebah Karungi iki kikaba igitaramo azaririmbamo tariki 10 Kanama 2018 i Montreal, uyu musore aganira na Inyarwanda akaba yabwiye umunyamakuru ko iyi ari intangiriro nziza agize kuko nyuma y'iki gitaramo uyu muhazi ngo araza gushyira hanze indirimbo zinyuranye nshya ku buryo yizeye ko zizanyura abakunzi ba muzika y'u Rwanda.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA SHINNIN' YA JEANTHEHUSLA









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND