RFL
Kigali

CANADA: Umunyarwanda JeantheHustla uherutse gukorana igitaramo na Sheebah Karungi yishimiye bikomeye uko yakiriwe n'abafana

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/08/2018 13:55
0


JeantheHustla ni umwe mu bahanzi bake b'abanyarwanda bakorera muzika yabo mu gihugu cya Canada. Uyu muraperi w'umunyarwanda yatangiye muzika cyera ariko bitewe n'izindi gahunda cyangwa no kutagira uko amenyekana hano mu Rwanda benshi ntabwo bamumenye. Kuri ubu uyu musore yatangiye gukora muzika agambiriye kwamamaza muzika ye ku Isi yose.



Uyu muraperi ukorera muzika ye muri Canada mu mpera z'icyumweru gishize yakoreye igitaramo muri Canada akaba ari igitaramo yahuriyemo na Sheebah Karungi umuhanzikazi w'icyamamare muri Uganda ndetse no karere ka Afurika y'Iburasirazuba. Ni igitaramo yaririmbyemo tariki 10 Kanama 2018 i Montreal. Aganira na Inyarwanda.com uyu musore yabwiye umunyamakuru ko yishimiye uko igitaramo cyagenze n'abantu bari bitabiriye by'umwihariko akaba yarakozwe ku mutima n'uko abantu bamwakiriye cyane ko ntawe yigeze yumva amwinuba.

JeantheHustlaSheebah Karungi na JeantheHustla bahuriye muri Canada

JeantheHustla aganira na Inyarwanda yagize ati"Mu by'ukuri ntakubeshye urumva sinigeze niyumvisha ko biri bworohe kwakirwa kuriya ariko uko banyakiriye byampaye icyizere ko nkoze cyane hari urwego runaka nageraho kandi rwashimisha njye n'abandi bakunda muzika yaba mu Rwanda no mu karere."Uyu musore yakomeje abwira umunyamakuru ko iyi ari intangiriro nziza agize kuko nyuma y'iki gitaramo agiye gukurikizaho gushyira hanze indirimbo zinyuranye nshya ndetse ngo yizeye ko zizanyura abakunzi ba muzika y'u Rwanda.

REBA UKO UYU MUSORE YITWAYE MU GITARAMO YAKOREYE MURI CANADA AHURIYEMO NA SHEEBAH KARUNGI








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND