RFL
Kigali

CANADA: Umuhanzikazi Flora yashyize hanze indirimbo 'For you' iya gatatu akoze mu gihe gito yinjiye mu muziki -YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/11/2018 18:24
0


Umutoni Flora ni umunyarwandakazi uba muri Canada umaze igihe gito mu muziki. Indirimbo yaherukaga gushyira hanze yitwa 'Fever'. Kuri ubu yashyize hanze indirimbo 'For you' ikaba ari iya gatatu akoze ari muri Canada cyane ko ariho asigaye atuye nyuma yo kurangiza amasomo ye.



Aganira na Inyarwanda.com nyuma yo gushyira hanze iyi ndirimbo nshya, Flora yadutangarije ko afite inzozi zo kuba umuhanzi ukomeye kabone n'ubwo atabarizwa mu Rwanda. Yifuza ko abanyarwanda bajya bamukumbuzwa n’ibihangano bye cyane ko yumva afite impano aramutse ayikoresheje neza yamugirira akamaro. Nk’umuhanzikazi mushya, yasabye abanyarwanda muri rusange kumva indirimbo ze bakamuha inama n’ibitekerezo maze mu kwaguka kw’impano ye bikaba inyungu ku bakunzi ba muzika nyarwanda bose.

Flora

Flora kuri ubu yashyize hanze indirimbo yise 'For You'

Flora ni umunyarwandakazi uba muri Canada aho akora umwuga w'ubuganga nyuma yo kurangiza amashuri ye. Kuri ubu afatanya akazi n’umuziki. Iyi ndirimbo nshya ya Flora yakozwe na Producer Pacento ukorera muzika mu Rwanda. Flora yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo azajya hanze mu minsi ya vuba cyane ko agiye gutangira kuyakoraho.

UMVA HANO INDIRIMBO 'FOR YOU' YA FLORA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND