RFL
Kigali

CANADA: The Ben na Ezra Kwizera bazataramira urubyiruko ruzahurira muri ‘Rwanda Youth Convention 2017’

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/11/2017 15:21
2


Tariki 18 Ugushyingo 2017 muri Canada hateguwe ibiganiro bihuza urubyiruko rw’abanyarwanda n’inshuti zabo aba bazahurira mu nama yiswe ‘Rwanda Youth Convention 2017’, muri iyi nama abahanzi bazifatanya n’urubyiruko ni The Ben kimwe na Ezra Kwizera nkuko bigaragara ku byapa bihamagarira urubyiruko kuzayitabira.



‘Rwanda Youth Convention' iba buri mwaka iba igamije guhuza urubyiruko runyuranye rw’abanyarwanda baba muri Canada kugira ngo baganire bungurane ibitekerezo ndetse banarebere hamwe icyabafasha kwiteza imbere banateza imbere igihugu cyabo. Iba ari inama igizwe n’ibiganiro binyuranye bitangwa n’urubyiruko ruba rugamije kungurana ibitekerezo gusa nubwo intego nyamukuru iba ari ukungurana ibitekerezo haba harimo no kwidagadura bagasabana.

Rwanda Youth Convention

Mu bijyanye n’imyidagaduro kuri iyi nshuro The Ben na Ezra Kwizera nibo bazataramira uru rubyiruko muri ibi biganiro biteganyijwe kuba tariki 18 Ugushyingo 2017 ahitwa DownTown Edmonton ho muri Canada.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire6 years ago
    Ubwo The Ben ahari bazaryoherwa. Bazitabire. The Ben na Ezra Imana izabafashe mu myiteguro
  • N Felix6 years ago
    congz theben ndagufana cne! Claire nabandi bafana mukomeze gushyigikira ben





Inyarwanda BACKGROUND