RFL
Kigali

CANADA: The Ben na Ezra Kwizera bataramiye urubyiruko rwitabiriye ‘Rwanda Youth Convention 2017’–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/11/2017 16:39
1


Tariki 18 Ugushyingo 2017 muri Canada habereye ibiganiro bihuza urubyiruko rw’abanyarwanda n’inshuti narwo zituye cyangwa ziba muri Canada. Ni inama yiswe ‘Rwanda Youth Convention 2017’ yatumiwemo abahanzi barimo The Ben na Ezra Kwizera, aba bakaba barashimishije abitabiriye iyi nama mu gihe umushyitsi mukuri yari Minisitiri Kabarebe.



‘Rwanda Youth Convention' ni inama iba buri mwaka aho iba igamije guhuza urubyiruko runyuranye rw’abanyarwanda baba muri Canada kugira ngo baganire bungurane ibitekerezo ndetse banarebere hamwe icyabafasha kwiteza imbere banateza imbere igihugu cyabo. Iyabaye uyu mwaka yari inama igizwe n’ibiganiro binyuranye byatanzwe n’urubyiruko gusa by’umwihariko muri uyu mwaka uru rubyiruko rukaba rwaragize amahirwe yo kuganirizwa na Minisitiri w’ingabo Gen. Kabarebe James wari umushyitsi mukuru.

Nubwo intego nyamukuru y’iyi nama iba ari ukungurana ibitekerezo haba hateguwe n’igice cy’imyidagaduro bagasabana. Mu bijyanye n’imyidagaduro kuri iyi nshuro The Ben na Ezra Kwizera ni bo bataramiye uru rubyiruko muri ibi biganiro byabaye tariki 18 Ugushyingo 2017 bikabera ahitwa DownTown Edmonton ho muri Canada.  

REBA AMAFOTO:

CanadaMinisitiri w'umutekano Gen. Kabarebe James ni we wari umushyitsi mukuruCanadaCanadaUrubyiruko rwari rwitabiriye ari rwinshi ibi biganiroCanadaEzra Kwizera imbere y'urubyiruko yataramiyethe ben

the benThe Ben imbere y'urubyiruko rwo muri Canadathe benthe benThe Ben yacurangiye abakunzi be bo muri CANADA 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Justin6 years ago
    Wooww the ben ndagufana na njy pe





Inyarwanda BACKGROUND