Tariki 18 Ugushyingo 2017 muri Canada habereye ibiganiro bihuza urubyiruko rw’abanyarwanda n’inshuti narwo zituye cyangwa ziba muri Canada. Ni inama yiswe ‘Rwanda Youth Convention 2017’ yatumiwemo abahanzi barimo The Ben na Ezra Kwizera, aba bakaba barashimishije abitabiriye iyi nama mu gihe umushyitsi mukuri yari Minisitiri Kabarebe.
‘Rwanda Youth Convention' ni inama iba buri mwaka aho iba igamije guhuza urubyiruko runyuranye rw’abanyarwanda baba muri Canada kugira ngo baganire bungurane ibitekerezo ndetse banarebere hamwe icyabafasha kwiteza imbere banateza imbere igihugu cyabo. Iyabaye uyu mwaka yari inama igizwe n’ibiganiro binyuranye byatanzwe n’urubyiruko gusa by’umwihariko muri uyu mwaka uru rubyiruko rukaba rwaragize amahirwe yo kuganirizwa na Minisitiri w’ingabo Gen. Kabarebe James wari umushyitsi mukuru.
Nubwo intego nyamukuru y’iyi nama iba ari ukungurana ibitekerezo haba hateguwe n’igice cy’imyidagaduro bagasabana. Mu bijyanye n’imyidagaduro kuri iyi nshuro The Ben na Ezra Kwizera ni bo bataramiye uru rubyiruko muri ibi biganiro byabaye tariki 18 Ugushyingo 2017 bikabera ahitwa DownTown Edmonton ho muri Canada.
REBA AMAFOTO:
Minisitiri w'umutekano Gen. Kabarebe James ni we wari umushyitsi mukuruUrubyiruko rwari rwitabiriye ari rwinshi ibi biganiroEzra Kwizera imbere y'urubyiruko yataramiye
The Ben imbere y'urubyiruko rwo muri CanadaThe Ben yacurangiye abakunzi be bo muri CANADA
TANGA IGITECYEREZO