RFL
Kigali

Canada: Masamba Intore witabiriye igitaramo cy’umukobwa we yakiriwe na Murumuna we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/11/2018 15:00
0


Umunyamuziki Butera Alphonse wamamaye nka Masamba Intore yakiriwe na Murumuna we, Ajax ageze mu mujyi wa Canada yitabiriye igitaramo cy’umukobwa we w’imyaka 22 y’amavuko, Ikirezi Annaiis Déborah.



Ikirezi Déborah akaba n’umuhanzikazi nyarwanda uri kuzamuka, agiye gukorera igitaramo mu Mujyi wa Ottawa atuyemo muri Canada yise 'Ikirezi Live - The Genesis', kizaba ku wa 17 Ugushyingo, 2018.

Masamba yaraye ageze muri Canada mu ijoro ryekeye yakirwa na Murumuna we, Ajax. Masamba yabwiye INYARWANDA ko yakoze urugendo rw’amasaha umunani kugira ngo abe ageze aho igitaramo kizabera.

Yavuze ko yiteguye neza igitaramo cy’umukobwa we, yizeye ko kizaba cyuzuyemo amarangamutima. Yagize ati “Igitaramo ndacyiteguye neza. Kuba ndi inararibonye mu by’imyidagaduro, nta gihunga ngira, mba niteguye.

Icyo nzi ni uko ari igitaramo kizaba cyuzuyemo amarangamutima. Aho imfura na Se bahuriye mu gitaramo bagaragaza impano Imana yabahaye kandi bayishimira, ndetse bayisaba kuzaba hafi urwo rugendo Déborah atangiye."

Yungamo ati “Abanyarwanda baho bitege ibyiza banziho by’inganzo gakondo yabo , ibakumbuza urwababyaye, gukomera k’umuco wabo batoza abana babo indangagaciro z’umunyarwanda ubereye u Rwanda.”

Iki gitaramo Deborah azaririmbamo indirimbo ze bwite kizabera mu nyubako yitiriwe Mutagatifu Yozefu (St. Joseph's Hall) mu Mujyi wa Ottawa. Usibye Intore Masamba uzafasha Déborah muri iki gitaramo hari n’abandi bahanzi babarizwa muri Canada bazamubanziriza ku rubyiniro.

Umukobwa wa Masamba Intore agiye gukora igitaramo.

Intego y’iki gitaramo ni ukumurika Ikirezi Déborah nk’umuhanzikazi ugiye gutangira gukora muzika ku mugaragaro. Amafaranga azava muri iki gitaramo azafasha Déborah mu bikorwa by’umuziki agiye gutangiriraho, nabo bakaba basaba Abanyarwanda n'inshuti zabo baba muri Canada kuzitabira iki gitaramo 'Ikirezi Live-The Genesis'.

masamba intore

Masamba Intore yageze muri Canada.

intore masamba

Masamba yakiriwe na Murumuna we ageze muri Canada.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND