RFL
Kigali

CANADA: JeantheHustla yashyize hanze amashusho y'agace gato k'indirimbo 'Wild Thoughts' yasubiyemo -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/08/2018 10:05
0


JeantheHustla ni umunyarwanda ukorera muzika ye muri Canada aho atuye anaba ubuzima bwe bwa buri munsi, uyu muhanzi mu minsi ishize wakoranye igitaramo na Sheebah Karungi ubwo uyu mugandekazi yataramiraga muri Canada. kuri ubu uyu muhanzi amashusho y'agace gato k'indirimbo 'Wild Thoughts' yasubiyemo.



Indirimbo 'Wild Thoughts' nyiri izina uyu muhanzi yasubiyemo ni indirimbo ya Dj Khaled yakoranye na Rihanna ndetse Bryson Tiller. iyi ndirimbo imaze umwaka urenga iri hanze ni imwe mu zakunzwe cyane ku Isi nzima. aha umuhanzi w'umunyarwanda JeantheHustla yamaze gusburamo igitero kimwe cy'iyi ndirimbo mu rwego rwo kugerageza kumvisha isi nzima ko ari umuraperi mwiza agendeye ku ndirimbo ikunzwe.

JeantheHustla aganira na Inyarwanda.com yatangaje ko ntategeko na rimwe yishe kuko ibyo yakoze kuri iyi ndirimbo avuga ko ntakosa ririmo cyane ko ba nyiri indirimbo babyemera, aha ikindi yatangarije umunyamakuru ni uko yasubiyemo iyi ndirimbo kugira ngo nabakunzi ba muzika bagiye bayikunda  bityo nawe ashyiramo igitero cye kugira ngo abakurikirana muzika ye bumve ko nawe ashyizemo imbaraga agatizwa amaboko yakora ibyo abo bita ibyamamare bakora.

JeantheHustlaAmashusho agaragara muri iyi ndirimbo ya JeantheHustla 

Uyu musore JeantheHustla uba muri Canada mbere yo gushyira hanze aka gace yari yakoze indirimbo ye nshya yise  Shinnin' iyi ikba ariyo yaherukaga gukora mu minsi ishize aha akaba yabwiye umunyamakuru ko muri iyi minsi afite ibikorwa binyuranye agiye gukora kandi yizeye ko bizanyura abakunzi ba muzika ba hano mu Rwanda. 

REBA HANO AKA GACE K'INDIRIMBO UYU MUHANZI YASUBIYEMO

 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND