RFL
Kigali

CANADA: Abanyarwandakazi nibo bari gutegura igitaramo cya 'Halloween Party', ibirori byo kuzirikana abapfuye aho abantu bisanisha nabo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:15/10/2018 11:19
0


Halloween ni umunsi mukuru wizihizwa cyane cyane mu bihugu by’i Burayi na Amerika ndetse no mu duce tumwe na tumwe two muri Aziya. Halloween bisobanura “umugoroba mutagatifu, uyu munsi ufite inkomoko mu myemerere ya gikirisitu ariko uko imyaka yagiye ishira wagiye uhindura isura bitewe n’indi migenzo itandukanye ya gipagani.



Mu migenzo ya gikristu, uyu munsi ubanziriza uw’abatagatifu bose wizihizwa ku ya 01 Ugushyingo, abakristu bakaba bawizihiza bajya mu nsengero gusenga, gushyira indabo no gucana urumuri ku mva z’abapfuye, hari bamwe kandi bagikurikiza umuco wo kutarya inyama kuri uyu munsi mukuru, ni kimwe n’uko uretse na Halloween hari abantu benshi batarya inyama iyo bibuka abantu babo bapfuye. Halloween mu gikristu ni umunsi wo gusabira roho zose zitakiri mu mubiri ariko zitari zagera mu ijuru.

Uko imyaka yagiye yicuma, Halloween yahindutse umunsi utandukanye n’uko bimeze mu gikristu, kuri ubu uyu munsi witirirwa abapfuye usanga mu bihugu byinshi bagura imyambaro iteye ubwoba cyangwa imeze nk’iy’abapfuye, kwisiga amarangi ateye ubwoba n’ibindi nk’ibyo. Bimwe mu bikorwa bikunze gukora kuri uyu munsi harimo gushushanya ku bihaza, gukina imikino y’abapfuye, gusura uduce tuvugwamo kubamo abazimu, kuvuga inkuru ziteye ubwoba no kureba filime ziteye ubwoba.

Queen Diane

Igitaramo aba banyarwandakazi bari gutegura muri Canada

Muri Canada ibi birori bizaba tariki 27 Ukwakira 2018, ibi bikaba ari ibirori bizabera mu mujyi wa Toronto, ibi bikaba biri gutegurwa n'abanyarwandakazi Uwimpuhwe Diane cyangwa se Queen Diane nkuko yamamaye ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Flora Umutoni aba bakaba ari abanyarwandakazi batuye mu gihugu cya Canada aho biga ndetse banatuye.

Ibi ni ibirori bidahendutse muri Canada aho kwinjira muri iki gitaramo ari; 15$ ku muntu uri kugura itike mbere y'igitaramo,20$ ubusanzwe nicyo giciro cy'itike isanzwe, na 30$ ku muntu uzagurira itike ku muryango. usibye aya ariko nanone hari amatike yo mu myanya y'icyubahiro aho itike ya Bronze ari 460$, Silver 540$ agahabwa amatike atanu mu myanya y'icyubahiro mu gihe Gold yo igura 1000$ aha umuntu agahabwa amatike y'abantu icumi mu myanya y'icyubahiro.

Queen Diane

Flora

Abanyarwandakazi babiri nibo bagiye gutegura ibi birori muri Canada

Flora

Flora umunyarwandakazi uba muri Canada

Queen Diane

Queen Diane nawe uba muri Canada kimwe na Flora bari gufatanya gutegura ibi birori






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND