Halloween ni umunsi mukuru wizihizwa cyane cyane mu bihugu by’i Burayi na Amerika ndetse no mu duce tumwe na tumwe two muri Aziya. Halloween bisobanura “umugoroba mutagatifu, uyu munsi ufite inkomoko mu myemerere ya gikirisitu ariko uko imyaka yagiye ishira wagiye uhindura isura bitewe n’indi migenzo itandukanye ya gipagani.
Mu migenzo ya gikristu, uyu munsi ubanziriza uw’abatagatifu
bose wizihizwa ku ya 01 Ugushyingo, abakristu bakaba bawizihiza bajya mu
nsengero gusenga, gushyira indabo no gucana urumuri ku mva z’abapfuye, hari
bamwe kandi bagikurikiza umuco wo kutarya inyama kuri uyu munsi mukuru, ni
kimwe n’uko uretse na Halloween hari abantu benshi batarya inyama iyo bibuka
abantu babo bapfuye. Halloween mu gikristu ni umunsi wo gusabira roho zose
zitakiri mu mubiri ariko zitari zagera mu ijuru.
Uko imyaka yagiye yicuma, Halloween yahindutse umunsi utandukanye n’uko bimeze mu gikristu, kuri ubu uyu munsi witirirwa abapfuye usanga mu bihugu byinshi bagura imyambaro iteye ubwoba cyangwa imeze nk’iy’abapfuye, kwisiga amarangi ateye ubwoba n’ibindi nk’ibyo. Bimwe mu bikorwa bikunze gukora kuri uyu munsi harimo gushushanya ku bihaza, gukina imikino y’abapfuye, gusura uduce tuvugwamo kubamo abazimu, kuvuga inkuru ziteye ubwoba no kureba filime ziteye ubwoba.
Igitaramo aba banyarwandakazi bari gutegura muri Canada
Muri Canada ibi birori bizaba tariki 27 Ukwakira 2018, ibi bikaba ari ibirori bizabera mu mujyi wa Toronto, ibi bikaba biri gutegurwa n'abanyarwandakazi Uwimpuhwe Diane cyangwa se Queen Diane nkuko yamamaye ku mbuga nkoranyambaga ndetse na Flora Umutoni aba bakaba ari abanyarwandakazi batuye mu gihugu cya Canada aho biga ndetse banatuye.
Ibi ni ibirori bidahendutse muri Canada aho kwinjira muri iki gitaramo ari; 15$ ku muntu uri kugura itike mbere y'igitaramo,20$ ubusanzwe nicyo giciro cy'itike isanzwe, na 30$ ku muntu uzagurira itike ku muryango. usibye aya ariko nanone hari amatike yo mu myanya y'icyubahiro aho itike ya Bronze ari 460$, Silver 540$ agahabwa amatike atanu mu myanya y'icyubahiro mu gihe Gold yo igura 1000$ aha umuntu agahabwa amatike y'abantu icumi mu myanya y'icyubahiro.
Abanyarwandakazi babiri nibo bagiye gutegura ibi birori muri Canada
Flora umunyarwandakazi uba muri Canada
Queen Diane nawe uba muri Canada kimwe na Flora bari gufatanya gutegura ibi birori
TANGA IGITECYEREZO