“ Njyewe ntabwo mba muri Tuff Gangs, njye mba muri Tuff Hit, ni crew yanjye ikora Afrobeat, imaze imyaka itatu n’ubwo ntayivugaga cyane, igihe kirageze ngo nyivuge. Yatangiye kuvuka ubwo nakoraga indirimbo ya mbere ya Hip hop yitwa Mu kibuga. Sinkeneye gusenya Tuff Gangs, nifitiye abafana banjye, nta naho njye nabo twanahurira.”
Aya ni amwe mu magambo ya Senderi mu kiganiro n’inyarwanda.com kuri uyu wa Gatatu, ubwo twamuhamagaraga ku murongo we wa telephone, akitaba avuga ko yasuye inshuti ze zabaTuff Hit mu Gasyata. Mbere gato y’uko ibitaramo bya mbere bya Guma Guma bitangira nibwo Senderi International Hit yadukanye izina rishya rya ‘Tuff Hit’, gusa ibi ntabwo byakiriwe neza na bamwe, by’umwihariko umuraperi Bull Dogg ubarizwa muri Tuff Gangs we akaba yarahise avuga ko ibyo Senderi arimo gukora bigamije kubangamira inyungu za Tuff Gangs.
Reba hano bimwe mu byaranze urugendo rwa Senderi i Rusizi, aho yagendaga anagaruka kuri Tuff Hit ye
Ku bw’uyu muraperi wo muri Tuff Gangs yifuzaga ko Senderi yasubiza iri zina aho yarivanye ndetse nta zongere na rimwe kurihingutsa mu kanwa ke kuko atazi uburyo abasore bagize Tuff gangs biriye bakimara bubaka izina ryabo none akaba arimo kuryifashisha mu bucuruzi bwe ari nako abangamira ubwabo dore ko by’umwihariko bombi bahuriye mu irushanwa.
Mu gihe benshi bibwiraga ko Senderi ashobora guterwa ubwoba n’amagambo y’uyu muraperi hamwe na bamwe mu bafana b’umuziki, bityo akaba yahindura amayeri ye yo gushakisha abafana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star dore ko ariyo mpamvu benshi bakeka yatumye yadukana iri zina, uyu muhanzi ntabikozwa ndetse aravuga ko abaTuff Gangs bagomba gukura mu mitwe bagashyira umupira hasi bagaturana badatongana, bagakora akazi.
Senderi International Hit, Havard, 3D n'andi mazina menshi yiyita ati “ Ntabwo ibi bigomba kuzana urujijo mu bantu. Nonese ntabwo Manchester United na Manchester City zihari?Ntabwo Urban boyz na Dream boyz zihari?Tuff Hit ikora afrobeat ntihari?na TUFF Gangs ikora hip hop ntihari?Ni amazina ari aho kandi bamenye neza ko njye n’ubwo nkunda hip hop atariyo nkora. Njye nkora Afrobeat man!”
Akomeza agira ati “ Icyo nabwira aba Tuff Gangs ni iki: Manchester United na Manchester City ni ikipe ebyiri zihari zikomeye, ziba mu mujyi umwe kandi zibana neza. Njyewe Tuff Hit bamenye ko iri ukwayo ikora afrobeat, na Tuff Gangs ikora ukwayo ikora Hip hop, kwanza gukomeza kubavuga ni ukubapromotinga(ni ukubamamaza),njyewe sinshaka gukomeza kuvuga iryo zina ryabo, mumbaze kuri crew yanjye ya Tuff Hit ndetse munavuge ku izina rishya aba Tuff Hit bamaze kumbatiza ribaye irya 11, ubu banyise Ingwe y’umujyi. Ubu se naryo riranteranya n’ingwe zose?”
Senderi avuga ko nyuma yo kugirana ibibazo bishingiye ku myumvire n’umuraperi Bull Dogg wo muri Tuff Gangs, agiye gushyira ingufu muri Crew ye yaba Tuff Hit agaragaze ko iri mu gihugu cyose kandi ikomeye n’ubwo ari nshya mu matwi y’abanyarwanda.
Senderi avuga ko aha iyi foto yakoze ikimenyetso cya Tuff Gangs n'abafana yashakaga kugaragaza ko Tuff Hit yifuza kubana na Tuff Gangs mu mahoro n'urukundo
Ati “ Bitwaje ibimenyetso nakoze, biriya nabikoze nk’inshuti zanjye twanakoranye indirimbo, ariko natwe aba Tuff Hits twifitiye ibimenyetso byacu kandi vuba murabibona. Ikindi ni uko abaTuff Hit bari ahantu hose mu gihugu, baba I Nyamirambi, I Gikondo, mu Gasyata, Nyabugogo hariya ku Kinyoni, ikicaro cyo mu Majyaruguru kiba ahitwa Mahoko, ikicaro cyo mu Majyepfo kiba mu Ruhango, ikicaro cy’Iburasirazuba kiba Kayonza na Kabarondo, n’ubu ni njoro bampaye irindi zina. Ubu se naryo uraryandika?”
Ubu ngo aba Tuff Hit bamaze kubatiza Senderi izina rya 11.'INGWE Y'UMUJYI' izina rishya rya Senderi
Tumubajije kugira icyo avuga ku magambo Bull Dogg aherutse gutangaza agaragaza ko atishimiye ibyo Senderi arimo akora. Mu magambo ye uyu mugabo yagize ati “ Ubu se wava mu ruganda rwawe? Ubu se wowe munyamakuru umuntu yagukura ku Nyarwanda atarahagushyize? Njyewe icyo nabwira Bull Dogg ni uko mwubaha nk’umu Tuff Gang, ndamukunda ntabwo mubangamira, nta nubwo nkeneye no kuzamubangamira, afite abafana baba Tuff Gang, ntabwo njyewe ndi umuTuff Gang, mwubahira umwuga we nk’uko yubaha uwanjye. Mu namubwirire ko ku mazina yanjye hiyongereyeho Ingwe y’umujyi!”
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO