RFL
Kigali

Byose ni mu mutwe,AbaTuff Gangs bashyire Tuff Hit hasi batuze duturane.Manchester United na Manchester City zituye mu mujyi umwe – SENDERI

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:25/03/2015 18:02
24


“ Njyewe ntabwo mba muri Tuff Gangs, njye mba muri Tuff Hit, ni crew yanjye ikora Afrobeat, imaze imyaka itatu n’ubwo ntayivugaga cyane, igihe kirageze ngo nyivuge. Yatangiye kuvuka ubwo nakoraga indirimbo ya mbere ya Hip hop yitwa Mu kibuga. Sinkeneye gusenya Tuff Gangs, nifitiye abafana banjye, nta naho njye nabo twanahurira.”



Aya ni amwe mu magambo ya Senderi mu kiganiro n’inyarwanda.com kuri uyu wa Gatatu, ubwo twamuhamagaraga ku murongo we wa telephone, akitaba avuga ko yasuye inshuti ze zabaTuff Hit mu Gasyata. Mbere gato y’uko ibitaramo bya mbere bya Guma Guma bitangira nibwo  Senderi International Hit yadukanye izina rishya rya ‘Tuff Hit’, gusa ibi ntabwo byakiriwe neza na bamwe, by’umwihariko umuraperi Bull Dogg ubarizwa muri Tuff Gangs we akaba yarahise avuga ko ibyo Senderi arimo gukora bigamije kubangamira inyungu za Tuff Gangs.

Reba hano bimwe mu byaranze urugendo rwa Senderi i Rusizi, aho yagendaga anagaruka kuri Tuff Hit ye

Ku bw’uyu muraperi wo muri Tuff Gangs yifuzaga ko Senderi yasubiza iri zina aho yarivanye ndetse nta zongere na rimwe kurihingutsa mu kanwa ke kuko atazi uburyo abasore bagize Tuff gangs biriye bakimara bubaka izina ryabo none akaba arimo kuryifashisha mu bucuruzi bwe ari nako abangamira ubwabo dore ko by’umwihariko bombi bahuriye mu irushanwa.

Bull Dogg

Mu gihe benshi bibwiraga ko Senderi ashobora guterwa ubwoba n’amagambo y’uyu muraperi hamwe na bamwe mu bafana b’umuziki, bityo akaba yahindura amayeri ye yo gushakisha abafana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star dore ko ariyo mpamvu benshi bakeka yatumye yadukana iri zina, uyu muhanzi ntabikozwa ndetse aravuga ko abaTuff Gangs bagomba gukura mu mitwe bagashyira umupira hasi bagaturana badatongana, bagakora akazi.

senderi

Senderi International Hit, Havard, 3D n'andi mazina menshi yiyita ati “ Ntabwo ibi bigomba kuzana urujijo mu bantu. Nonese ntabwo Manchester United na Manchester City zihari?Ntabwo Urban boyz na Dream boyz zihari?Tuff Hit ikora afrobeat ntihari?na TUFF Gangs ikora hip hop ntihari?Ni amazina ari aho kandi bamenye neza ko njye n’ubwo nkunda hip hop atariyo nkora. Njye nkora Afrobeat man!”

Akomeza agira ati “ Icyo nabwira aba Tuff Gangs ni iki: Manchester United na Manchester City ni ikipe ebyiri zihari zikomeye, ziba mu mujyi umwe kandi zibana neza. Njyewe Tuff Hit bamenye ko iri ukwayo ikora afrobeat, na Tuff Gangs ikora ukwayo ikora Hip hop, kwanza gukomeza kubavuga ni ukubapromotinga(ni ukubamamaza),njyewe sinshaka gukomeza kuvuga iryo zina ryabo, mumbaze kuri crew yanjye ya Tuff Hit  ndetse munavuge ku izina rishya aba Tuff Hit bamaze kumbatiza ribaye irya 11, ubu banyise Ingwe y’umujyi. Ubu se naryo riranteranya n’ingwe zose?”

Senderi avuga ko nyuma yo kugirana ibibazo bishingiye ku myumvire n’umuraperi Bull Dogg wo muri Tuff Gangs, agiye gushyira ingufu muri Crew ye yaba Tuff Hit agaragaze ko iri mu gihugu cyose kandi ikomeye n’ubwo ari nshya mu matwi y’abanyarwanda.

Senderi

Senderi avuga ko aha iyi foto yakoze ikimenyetso cya Tuff Gangs n'abafana yashakaga kugaragaza ko Tuff Hit yifuza kubana na Tuff Gangs mu mahoro n'urukundo 

Ati “ Bitwaje ibimenyetso nakoze, biriya nabikoze nk’inshuti zanjye twanakoranye indirimbo, ariko natwe aba Tuff Hits twifitiye ibimenyetso byacu kandi vuba murabibona. Ikindi ni uko abaTuff Hit bari ahantu hose mu gihugu, baba I Nyamirambi, I Gikondo, mu Gasyata, Nyabugogo hariya ku Kinyoni, ikicaro cyo mu Majyaruguru kiba ahitwa Mahoko, ikicaro cyo mu Majyepfo kiba mu Ruhango, ikicaro cy’Iburasirazuba kiba Kayonza na Kabarondo, n’ubu ni njoro bampaye irindi zina. Ubu se naryo uraryandika?”

Senderi

Ubu ngo aba Tuff Hit bamaze kubatiza Senderi izina rya 11.'INGWE Y'UMUJYI' izina rishya rya Senderi

Tumubajije kugira icyo avuga ku magambo Bull Dogg aherutse gutangaza agaragaza ko atishimiye ibyo Senderi arimo akora. Mu magambo ye  uyu mugabo yagize ati “ Ubu se wava mu ruganda rwawe? Ubu se wowe munyamakuru umuntu yagukura ku Nyarwanda atarahagushyize? Njyewe icyo nabwira Bull Dogg ni uko mwubaha nk’umu Tuff Gang, ndamukunda ntabwo mubangamira, nta nubwo nkeneye no kuzamubangamira, afite abafana baba Tuff Gang, ntabwo njyewe ndi umuTuff Gang, mwubahira umwuga we nk’uko yubaha uwanjye. Mu namubwirire ko ku mazina yanjye hiyongereyeho Ingwe y’umujyi!”

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rugira9 years ago
    Uyu yaracanganyikiwe ashobora kuba arwaye mumutwe. Nkaba koko kuki batabajyana i WAWA koko. Ngo n iingwe yumujyi, tugh hit. hahhaha idiometrie
  • ines9 years ago
    Senderi numuhanga cyane ibyo avuga nukuri ntibagapfe ubusa ahubwo byaba byiza mukoreye hamwe.
  • fiba9 years ago
    uyu sinzi nukuntu yinjira mumarushanwa kdi afite ikibazo cyo mumutwe
  • yuyuti9 years ago
    wowe wiyise rugira uri joriji baneti tuff hit ntamuntu ajya abangamira .icyavuga cyitaricyo se nikihe ntimugakine ni ngwe yumujyi
  • Queen 9 years ago
    ariko jye ndumva ari uburenganzirabwe gukora ibyo ashaka nokwiyita iryo ashaka! ubuse ba yohani murwanda bangana gute? ba Maria bangana gute? niyo yaribakopera byagimbye kubashimisha kuba hari ababiganye! ntitukagire ishyari bigeze aho! abobafana nibatwarwa nizina ntibazabababaze bazaba badashinga! amagambo macye mwongere ibikorwa.nibyo bitanga abafana samazina.
  • hahahahahha9 years ago
    hahahahahah!!! Nyamara Senderi ari mu kuri. Tuff gangs bashatse bacisha make kuko izina ryabo (Tuff Gangs)ntiryanditse officially; bivuze ko ritari copyrighted. Rinaramutse riri copyrighted byaba ari "TUFF GANGS" gusa! Ibyo bivuze ko uwo ari we wese wakwiyita "TUFF" akongeraho ikindi kitari "GANGS" yaba afite ukuri. kuko icyo gihe ntaho biba bigihuriye Kandi ntaho wamurega. e.g: Tuff GONGZ,Tuff boys, Tuff dreams, Tuff group, Tuff HIT, Tuff power,.... Tuff Gangs (Bull Dog) mujye mumenya amategeko mbere yo gusakuza.
  • nyoni9 years ago
    senderi urumuntu wumushingantahe cyaneee!! ndakwemera wowe songambere tuu ureke izonyiga guhuma zisakuze!!
  • TuffHittFan9 years ago
    Tuff HIT aryoshya showbizz nyarwanda! ndakwemera HIT, allez HIT
  • Rwema9 years ago
    Byarivanze!!
  • kevin9 years ago
    iki kigore nacyo cyirarambiranye, subwo ntubonako ucyuye igihe? hreee cyokora ujye winyuramo nayo namateka yubuzima bwawe, nuba umusaza uzajya wibukirwa kukwinyuramo,hree shame on u senderi
  • Mazina9 years ago
    Ndibariza Selemani wanditse iyi nkuru: Ubona uwo Semaheru ngo ni Senderi aba muzima? Turambiwe ses cochonneries k'urubuga twubaha! Ubu se uramwamamaje cg uramutamaje! Ngo ingwe y'umujyi! Ibaze!
  • gitamisi9 years ago
    amazina nka ay Inkanda cg Ishoka
  • kiki9 years ago
    tuff gangs nicishe make, real madrid, atletico madrid, rayon sport, kiyovu sport, mukura fc, apr fc nandi mazina menshi afite icyo ahuriyeho arahari, ubuse umuntu abyara umwana akamwita jean baptiste umuturanyi we yamubyara nawe akamwita jean paul ubwo se bazagirana amashyari? tuff nive ku bintu man! bage bareba nukuntu indirimbo zihuza amazina maze bareke gukomeza kwigira ashwi, for example umwanzuro wa urban boyz n'uwa Mr D, URUKUNDO ya kitoko niya ambassadors, ndi serieux ya social mula niyundi mutype ntibuka neza, niko nabaye ya jenny kagame niya alpacino, so bareke ibyo wa mugani bashyire ball hasi niba ari umufana koko byukuri wa tuff gangs nta kizamubuza gukomeza kuyifana! thx
  • kiki9 years ago
    rea nibarize bull dogg, ubundi we yumva ariwe dogg ubaho kuri iyi si wenyine we niyakopeye snoop dogg? narebe qween cha wo mu rwanda na chan qween wo mu burundi, young grace na young junior, paccy wo muri TNP na paccy wumuraperikazi (mama) ibyo se nabyo babipfe ra? just family na family squad se ntizabayeho ? touch records na infinity records, aitrtel na rwandatel, tigo cash na mobile money bikora kimwe, ahubwo nakore ave mu magambo!
  • fofo9 years ago
    nyamara Senderi numunyabwenge ahubwo mucishe make abakopeze !!!! njye ndakwemera ufite mumutwe ahubwo abantu bazira uwihoreye.
  • na9 years ago
    wowe kevin nubwo wise senderi ko Ari umugore ntawukurusha ubugore pe,Ubuse umuntu muzima avuga ngo hree?ubwo wasanga uri umusore cg umugabo,ariko Mwagiye mureka gutukana koko,niba wanze ibyo umuntu akora wabimubwira ariko utarinze kuvuga nabi.yewe abantu turaruhije pe
  • mata chris9 years ago
    ahubwose kwitwa tff ht ikibazo kirihe?byari kuba ikibazo yongereyeho ggs ndumva ntacyibazo kirimo kuri sender kbsa.
  • mata chris9 years ago
    ahubwose kwitwa tff ht ikibazo kirihe?byari kuba ikibazo yongereyeho ggs ndumva ntacyibazo kirimo kuri sender kbsa.
  • birasekeje9 years ago
    arko rero abanyarwanda barancanga tuff gangs c shahu nyiraryo ubundi ninde konabo baryiyitirira baryibye bob marley!tuff gang yari studio ya bob marley ndetse afite na album yasohoye yitwa tuff gang.so bose bave mubyo barimo biyitirira ibyo basakumye ahandi.
  • Kamari 9 years ago
    Nyamara Senderi ararengana pee, ubuse king James Rwanda na King James wo muri Bible ntibahari. Buretse ko uwo murwanda ajyira ibifuti byinshi . Arajabiriye cyaneee iminwa ye ihora yuzuye ibicandwe nta suku pee asyigari we hahaha nihitiraga





Inyarwanda BACKGROUND