RFL
Kigali

Nizzo na Humble G biyemeje gukomeza Urban Boys ari babiri, byinshi mu byavugiwe mu kiganiro n’abanyamakuru

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/11/2017 16:09
5


Nyuma y'umwiryane muri Urban Boys watumye Safi Madiba asezera, Nizzo Kaboss na Humble bari basigaye, kuri uyu wa gatanu Tariki 10 Ugushyingo batangarije abanyamakuru ko biyemeje gukomeza gukorana ari babiri



Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 10 Ugushyingo 2017,hasobanuwe byinshi mu byatumye havuka umwiryane mu itsinda rya Urban Boys wanatumye itsinda risenyuka.

Ibaruwa itumira abanyamakuru muri iki kiganiro n’abanyamakuru yanditswe inashyirwaho umukono na Humble G umuvugizi akanaba ariwe wari uhagarariye itsinda. Uyu ni nawe wahageze mbere. Akaba yaje aherekejwe na 2 Pac uyu akaba ariwe wabaye umujyanama wa mbere w’iri tsinda kuva rikibarizwa i Huye. Nyuma y’igihe kinini bategereje Nizzo Kaboss yashyize ahagera akerereweho iminota igera kuri 40.

Nizzo akigera ahabereye ikiganiro n’abanyamakuru, Humble G yagarutse yagarutse ku ncamake y’ukuntu Urban Boys yavutse n'aho yari igeze. Yavuze ko Urban Boys yavuyemo umuntu umwe ubu hasigayemo abantu babiri.

Urban Boys

Nizzo na Humble G, 2Pac iburyo na Yves ukuriye abafana ibumoso baganira n'abanyamakuru 

Yongeyeho ko kuba Urban Boys yari kompanyi yahombye umunyamuryango, wakoze akazi gakomeye ndetse amushimira ku ngufu yakoresheje mu kubaka kompanyi ya Urban Boys . Humble G yabwiye abanyamakuru ko uko bari batatu bari basigaye ari abakozi ba kompanyi n'ubwo bose bayifitemo imigabane.

Kuba rero ngo Safi yarasezeye ni umukozi wa Urban Boys wakoraga neza ariko wafashe umwanzuro wo gusezera. Akaba yahise avuga ko itsinda rikomeje ari babiri rihari.  Humble G yagize ati” Itsinda rirahari turi abantu b'abagabo turumva nitubona ko dukeneye undi muntu tuzamushaka cyangwa tuyikomeze turi babiri.”  Humble G yongeyeho ko itsinda rikomeje ari babiri. Ndetse akazi gakomeje.

Aha Humble G akaba yahise atangaza ko hari ibitaramo bagomba gukora ndetse bazahera no ku ndirimbo yari itarajya hanze bakoranye na Kitoko.

Ibindi bivugirwa muri iki kiganiro, turakomeza kubikurikirana...






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Olivier6 years ago
    Aho ndumva ari sawa. Intore ni irinda ibyagezweho! Nkunze umwanzuro wanyu ufite akamaro ku mpande zombi (urban boys & fans).
  • Kim6 years ago
    Hhhhh mwitsetsa muraje muzime ntago rose muzime kuririmba uwo mwiyemezi no ni Nizzo arakongoje none mwisenyeye ikiraro mwambukiraho umurengwe wica nkinzara koko, Sha Safi azi ubwejye arangije Kubona igishoro ntagishoboye gukora music ya gicyene courage Madiba
  • delome6 years ago
    Yego rata mur Abantu babagabo kdi umugenze umwe ntabuza Bus kugenda! Courage kaboss urashoboy kbs uzerekane itandukaniro... safi wee yigize inkoko ark ntrb!
  • samysky6 years ago
    Comite de crise
  • 6 years ago
    abasaza murashoboye kandi muzabikora





Inyarwanda BACKGROUND