RFL
Kigali

Byinshi ku mukobwa uri mu ndirimbo nshya ya King James wahiganwaga muri Miss America, unagaragara mu ndirimbo ya Trey Songz–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/12/2017 12:06
4


King James mu minsi ishize yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yakoreye muri Amerika, mu mashusho y’iyi ndirimbo harimo umunyamideri ukomeye muri Amerika cyane ko yagaragaye mu mashusho y’undi muhanzi ukomeye muri Amerika Trey Songz ndetse akaba yaritabiriye amarushanwa ya Miss America nubwo atahiriwe.



Uyu mukobwa witwa Lukwesa Morin uzwi nka Kezia ni umunyamideri  ufite umubyeyi umwe wo muri Zambia n'undi w’Umunyamerika, akaba yaravukiye muri Amerika. Muri uyu mwaka wa 2017 uyu mukobwa yitabiriye amarushanwa ya Miss Amerika nubwo amahirwe atamuhiriye ngo abashe guhagararira Leta yari yiyamamarijemo ya Maryland irushanwa yagaragayemo mu Ukwakira 2017.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA 'KING JAMES' UYU MUKOBWA AGARAGARAMO

Lukwesa Morin cyangwa Kezia yagaragaye mu mashusho menshi y’indirimbo z’abahanzi b’ibyamamare harimo n’iya Trey Songz yitwa No body else but you' yagiye hanze muri Gashyantare 2017. Kugeza ubu nta mafaranga runaka cyangwa ikindi kiguzi cyose cyari cyatangazwa cyahawe uyu mukobwa kugira ngo agaragare mu mashusho y’indirimbo nshya ya King James ‘Hari Ukuntu’.

king jamesLukwaso Morin umunyamideri ugaragara mu mashusho y'indirimbo ya King James

Uyu munyamideri unagaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ya King James nubwo afite umubyeyi umwe wo muri Zambia ariko yibera muri Amerika kuri ubu akaba ari umunyeshuri ubifatanya n’umwuga wo kumurika imideri akaba aba muri Leta ya Maryland.

king jamesLukwaso Morin yitabiriye Miss America mu Ukwakira 2017

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA TREY SONGZ UYU MUKOBWA AGARAGARAMO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Wapi nanubu rwose video zabasore bacu ziri hasi cyane naho imodoka ni ukodesha nta gishya kirimo abakobwa niyo washaka kardashia wamubona icyangobwa ni cash tu
  • petites6 years ago
    King james rwose uransekeje!izo sente warazijugunye rwose !kuko Ndabona nta gisha kirimo!uwo mukobwa ntacyo avuze
  • tens6 years ago
    NTA NDAYA WABURA KUKO BIRAGOYE KUBONA UMUKOBWA MUZIMA UHINDUKA IGIKINISHO. AYO WARAYATAYE PE
  • DAMACENT2 years ago
    0739435642





Inyarwanda BACKGROUND