RFL
Kigali

Byatahuwe ko uwatumiye Bruce Melody, Ama G na Jay Polly mu Bwongereza ari umutekamutwe uri kwiba abantu

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/10/2017 12:42
0


Mu minsi ishize umwe muri aba bahanzi yabwiye Inyarwanda.com ko bagiye gutaramira mu Bwongereza, anahamya ko ibisabwa hafi ya byose byarangiye cyane ko bari bamaze kwizezwa akazi, icyakora nyuma y’iminsi mike byatahuwe ko uwari yabatumiye ari umutekamutwe uri gucucura abantu utwabo.



Byatangiye umugabo wiyita Joseph Kayitera yandikira abahanzi banyuranye abamenyesha ko ahagarariye imyidagaduro muri Diaspora yo mu Bwongereza bityo akaba ashaka kubaha akazi ko kujya gutaramira Abanyarwanda baba mu Bwongereza, benshi bumvaga nta kibazo kirimo batangira kumvikana amafaranga, gusa ni umugabo utarakunze kugorana ku bijyanye n’amafaranga kuko ayo bamusabaga yayatangaga.

Ibijyanye n’abahanzi byo yabwiraga buri wese kuko abo tuzi ubu yahereyeho ni Bruce Melody, Ama G The Black, Jay Polly, Charly na Nina Uncle Austin ndetse n'abandi benshi batarabasha kubitangaza cyane ko amakuru ahari ari uko abahanzi benshi yababwiye iby’iyi gahunda ye gusa y’ubutekamutwe. Nyuma yo kumvikana ku bijyanye n’amafaranga uyu mugabo yahitaga asaba aba bahanzi ibyangombwa byabo akababwira ko agiye kubashakira Visa akanabizeza ko amasezerano (contract) ayabaha vuba ndetse n’amafaranga ya Avance.

Benshi muri aba bahanzi bamuhaye ibyangombwa byabo buri wese aho yicaye akumva ko isaha ku yindi ari bwerekeze mu Bwongereza dore ko igitaramo cyagombaga kuba ku itariki 4 Ugushyingo 2017, kikaba igitaramo uyu mugabo w’umutekamutwe yavugaga ko ari icyo guhuza Abanyarwanda baba mu Bwongereza bashaka kwishimira ibyagezweho.

kayitera

Uyu mugabo ushinjwa kuba umutekamutwe avuga ko iyi foto ari iye (ntawabihamya wasanga nayo ayibeshya) iyi iri kuri facebook y'amazina ye

Mu gutwara ibyangombwa by’aba bahanzi uyu mugabo agerageza kubikoresha yigarurira imbuga nkoranyambaga bakoresha agahinduranya ama passwords azigize yarangiza kuzigarurira  agatangira kwandikira abantu banyuranye abasaba amafaranga abamenyesha ibibazo binyuranye gusa akoresheje amazina n’imyirondoro yaba nyiri izi mbuga nkoranyanyambaga cyane cyane facebook.

Bamwe mu bo yandikiye abasaba amafaranga bazwi harimo Bagenzi Bernard uyu usanzwe ukora umuziki ndetse n’umunyamakuru wahoze akora kuri Royal Tv Luckman Nzeyimana yandikiye akoresheje facebook ya Nina , uyu uri mu itsinda rya Charly na Nina abasaba amafaranga ngo bayohereze kuri Numero (0788446903) y’umuntu we yita Robert. Ku bw’amakenga aba bahise babaza nyiri ubwite ababwira ko uwo muntu ari umutekamutwe wamaze no kwigarurira imbuga nkoranyambaga z’abandi barimo Nkusi Arthur nawe wari wahuye n’ikibazo nk’iki.

Ibi byaje gufatwa nk’ubutekamutwe ubwo basangaga iyi numero basabwa koherezaho amafaranga uyu mugabo yaranayihaye umwe mubagize  ikipe ifasha Bruce Melody uyu yasabaga kumwoherereza amafaranga ibihumbi 90 kuri iriya nimero, ubwo aba bahanzi rero baganiraga baje gusanga uyu ari umutekamutwe uri gushaka gucucura Abanyarwanda utwabo.

Mu kiganiro na Muyoboke Alex umujyanama wa Charly na Nina aba bahuye n’uyu mutekamutwe yatubwiye ko iki kibazo nta byinshi yakivugaho cyane ko bamaze kukigeza muri Polisi bityo ikaba yatangiye iperereza  kuri uyu mutekamutwe. Inyarwanda.com yagerageje kuvugana n’uyu mugano uvuga ko ari mu Bwongereza amenye ko ari kuganira n’umunyamakuru ahita amublocka ahantu hose.

Umu escrotUmu escrotUmu escrot

Bicye mu byo uyu mugabo yaganiriye na Muyoboke Alex umujyanama wa Charly na Nina

Umu escrotUmu escrotUmu escrotUmu escrotIkiganiro kirambuye uyu mugabo yagiranye n'umwe mu bajyanama ba Bruce Melody cyasojwe no gushaka kumurya amafaranga






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND