Hari ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2016 ubwo umuhanzi Wizkid yataramiraga abafana be bo muri Kigali, uyu muhanzi yari yacungiwe umutekano k’uburyo bukomeye, byari bigoye ko hari umuntu utari mu ikipe yazanye nawe wagenda mu modoka zabo ariko bitunguranye umuhanzikazi Asinah byatahuwe ko yageze mu gitaramo ari kumwe n’iri tsinda.
Ubwo imodoka zarimo Wizkid n’abacuranzi be zageraga i Rugende ahari habereye igitaramo, abantu batunguwe no kubona umuhanzikazi Asinah asohotse mu modoka imwe na bamwe mu bacuranzi ba Wizkid ndetse na bamwe mu bajyanama b’uyu muhanzi w’icyamamare k’umugabane wa Afurika.
Nkuko umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabibonye, uyu muhanzikazi yasohokanye mu modoka n’abacuranzi ba Wizkid ndetse baje no gusubirana i Kigali na WizKid nyuma y’igitaramo dore ko bajyanye.
Asinah yinjira mu gitaramo yinjiranye n'abacuranzi ba Wizkid ndetse n'umwe mu bajyanama ba Wizkid
Ubwo Asinah yifotozanyaga n'inshuti ze aha ni (Babo na Queen cha), umwe mu bajyanama ba Wizkid bivugwa ko ari nawe bazanye mu gitaramo yarari hafi aho inyuma hatandukanye cyane nahaberaga igitaramo
Wakwibaza uko uyu muhanzikazi yabashije kumenera mu iri tsinda ryari ryaturutse mu gihugu cya Nigeria ariko igisubizo nyiri ubwite atanga ni uko yarari kumwe nabo nkuko yari kuzana n'abandi bantu. Asinah ati “ Nta byinshi nabivugaho, bariya ni abanyamuziki kandi nanjye namaze kwinjira muri muzika, murumva ko hatabura icyaduhuza, byumvikane ni umuziki. Bityo rero kuzana nabo nta gishya kirimo ni nkuko narikuzana n'undi wese twarikuba turi kumwe i Kigali afite gahunda yo kuza. Rero bariya bahagurutse i Kigali turi kumwe bityo turahagurukana kuko nari mfite gahunda yo kureba uko Wizkid ataramira mu Rwanda.”
Uyu mujyanama wa Wizkid(wumvaga micro ya Wizkid niba ivuga) niwe winjiye inyuma ya Asinah Inyuma ya Wizkid hari abacuranzi binjiranye na Asinah muri iki gitaramo
Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wakurikiraniye hafi iby’uyu muhanzikazi n’itsinda ryari ryazanye na Wizkid yabonye umwe mu bajyanama ba Wizkid ari bugufi n’uyu muhanzikazi bigaragara ko Asinah yarafitanye umubano muri ako kanya n’abantu bazanye na Wizkid mu Rwanda, gusa hari n'andi makuru yageze k’umunyamakuru wa Inyarwanda avuga ko uyu muhanzikazi yarari kumwe n’aba bajyanama ba Wizkid ashaka kumenya amakuru y’uko yakorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri Nigeria.
TANGA IGITECYEREZO