RFL
Kigali

Asinah yinjiranye mu gitaramo cya Beer Fest n’itsinda rya Wizkid - AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/08/2016 16:24
17


Hari ku wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2016 ubwo umuhanzi Wizkid yataramiraga abafana be bo muri Kigali, uyu muhanzi yari yacungiwe umutekano k’uburyo bukomeye, byari bigoye ko hari umuntu utari mu ikipe yazanye nawe wagenda mu modoka zabo ariko bitunguranye umuhanzikazi Asinah byatahuwe ko yageze mu gitaramo ari kumwe n’iri tsinda.



Ubwo imodoka zarimo Wizkid n’abacuranzi be zageraga i Rugende ahari habereye igitaramo, abantu batunguwe no kubona umuhanzikazi Asinah asohotse mu modoka imwe na bamwe mu bacuranzi ba Wizkid ndetse na bamwe mu bajyanama b’uyu muhanzi w’icyamamare k’umugabane wa Afurika.

Nkuko umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabibonye, uyu muhanzikazi yasohokanye mu modoka n’abacuranzi ba Wizkid ndetse baje no gusubirana i Kigali na WizKid nyuma y’igitaramo dore ko bajyanye.

asinahAsinah yinjira mu gitaramo yinjiranye n'abacuranzi ba Wizkid ndetse n'umwe mu bajyanama ba Wizkid

ASINAHUbwo Asinah yifotozanyaga n'inshuti ze aha ni (Babo na Queen cha),  umwe mu bajyanama ba Wizkid bivugwa ko ari nawe bazanye mu gitaramo yarari hafi aho  inyuma hatandukanye cyane nahaberaga igitaramo

Wakwibaza uko uyu muhanzikazi yabashije kumenera mu iri tsinda ryari ryaturutse mu gihugu cya Nigeria ariko igisubizo nyiri ubwite atanga ni uko yarari kumwe nabo nkuko yari kuzana n'abandi bantu. Asinah ati “ Nta byinshi nabivugaho, bariya ni abanyamuziki kandi nanjye namaze kwinjira muri muzika, murumva ko hatabura icyaduhuza, byumvikane ni umuziki. Bityo rero kuzana nabo nta gishya kirimo ni nkuko narikuzana n'undi wese twarikuba turi kumwe i Kigali afite gahunda yo kuza. Rero bariya bahagurutse i Kigali turi kumwe bityo turahagurukana kuko nari mfite gahunda yo kureba uko Wizkid ataramira mu Rwanda.”

ASINAHUyu mujyanama wa Wizkid(wumvaga micro ya Wizkid niba ivuga)  niwe winjiye inyuma ya Asinah ASINAHInyuma ya Wizkid hari abacuranzi binjiranye na Asinah muri iki gitaramo

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wakurikiraniye hafi iby’uyu muhanzikazi n’itsinda ryari ryazanye na Wizkid yabonye umwe mu bajyanama ba Wizkid ari bugufi n’uyu muhanzikazi bigaragara ko Asinah yarafitanye umubano muri ako kanya n’abantu bazanye na Wizkid mu Rwanda, gusa hari n'andi makuru yageze k’umunyamakuru wa Inyarwanda avuga ko uyu muhanzikazi yarari kumwe n’aba bajyanama ba Wizkid ashaka kumenya amakuru y’uko yakorana indirimbo n’abahanzi bakomeye muri Nigeria.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dada7 years ago
    Jye ndumva ntagitangaza kirimo da nonese haricyo bitaye konawe arumuhanzi
  • 7 years ago
    Si indaya se nta gutangaza kirimo
  • joe7 years ago
    hhh , ngo nazanye nabo nkuko nazana n 'abandi bose!! ko mutavuga se ko yarari no muri hotel wizkid yarayemo(Marriot). Wizkid ati "nishimiye ubwiza bw'abanyarwandakazi.....
  • fatima7 years ago
    Arikose mwamuhaye agahenge koko ko marimumaze kabiri
  • hadja7 years ago
    Yamaze njye ndumva kuzana nabose bitwaye buriya yashakaga colabo nkabandi
  • rita7 years ago
    Ese ikibazo kirihe konumva kuzana nabo ntari koko buriya umukecuru yishakiraga kocolabo man ahubwo ndamwemeye ashobora kutabona iya wizkid ariko akabona indi
  • gasana7 years ago
    wizkid yariye neza tu!!...
  • gaga7 years ago
    Ntakibazo kirimo namwe ntimuga kabye
  • 7 years ago
    hahahah ubwo barabararanye ntuzi se ko mubya mbee bakunda ari abagore??
  • eva7 years ago
    na bolt yifunze icyuki none wizkid yaba azira iki?reka yifatire
  • agatsaro7 years ago
    Kuba yarazanye na wizkid se haricyo bitwaye icyonzicyo nuko ari beshi babishatse ariko bakabura ayo mahirwe,u,wana azi gutigita tu
  • dada7 years ago
    Birababaje ukuntu mwibasira uyu mwana wumukobwa diisubwo mwagiye mwihangana koko mukmuha agahe nge ko mubona ariho atera imbere nyuma yibikomere yatewe nuwahoze ari umukunzi a
  • frank 7 years ago
    Ariko Asinah arandikwa yeee!!Nabi,neza byose pe gusa Asinah twakoranye kuva 2011 ndamuzi n'Umwana mwiza pee,Agira n'umutima mwiza cyane gusa sinarinziko yaririmba.Naho kuzana na Bariya ntibintunguye kuko ni Guest Relations wa Hotel babagamo kdi Uzi iyo post muri Hotels yabyumva na Ba President baravugana
  • Salim7 years ago
    Uwo mukobwa bigaragare ko yari yifitiyemo ikindi kiraka gitandukanye nubuhanzi kuko ashobore kuba byose abivanga
  • veve7 years ago
    wowe wiyise rita,reka gusebanya ngonumukecuru wowe uriki?asinah abaryanye inamba aberetseko ntawe atamenya kdi kontaho atajyera,ninde muhanzi nyarwanda wigize ubasha kuvugana nabo?nawe yaracungiwe umutekano
  • mama zena7 years ago
    ese koko ni Asinah wenyine wazanye nabo?haha sha nibenshi twabonye ariko batagize amahirwe yo kubonana nawe ahubwo umucecuru ni danger kuko azi gutigita peee abandi babuze ayo mahirwe kandi turabizi ko nabo bari ba kanuye
  • 7 years ago
    za kabwera di nta gishimishije kirimo kuko tu ibyo mubamo usibye uburayanta kindi yananiwe kubaka none dore ibyo arimo azicuza igihe cyose nubwo yihagararaho ariko afite ikimungu mu mutima





Inyarwanda BACKGROUND