RFL
Kigali

Byari ibyishimo ubwo Urban Boys bahuraga na The Ben uri mu Rwanda, gukorana indirimbo biri mu by’imbere-AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/04/2018 10:06
8


Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mata 2018 ni bwo Urban Boys yahuye na The Ben nyuma y’igihe kinini aba bahanzi bari bamaze batabonana ngo baganire nk'uko umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabashije gutohoza iby’aya makuru. Aba bahanzi bahuriye aho The Ben ari kuba muri iki gihe ari mu Rwanda baganiriye byinshi birimo no gukorana indirimbo.



Aba abahanzi wabonaga ko bakumburanye ubwo bahuraga baramukanyije nk’abari bakumburanye bikomeye ubundi banzika ibijyanye n’ibiganiro. Kimwe mu byaganirwagaho nubwo impande zombi zitigeze zishaka kubivugaho ariko ibiganiro byabo biri kuganisha ku kuntu Urban Boys ndetse na The Ben bakorana indirimbo muri iki gihe uyu muhanzi ari muri aka karere cyane ko ahafite iminsi.

Byinshi kuri ibi biganiro ndetse n’umwanzuro wavuyemo biragoye kubimenya cyane ko ari ibiganiro byaberaga mu muhezo aho baganiraga bonyine gusa amakuru Inyarwanda.com dufite ni uko Urban Boys yaba yatangiye urugendo rwo gushaka uko bakorana indirimbo na The Ben n'ubwo aya ari amakuru yagizwe ubwiru.

The Ben muri iyi minsi ari mu Rwanda aho yaje gusura inshuti n’abavandimwe ndetse no mu bihugu by’akarere ka Africa y’Iburasirazuba mu gihe agitegereje igitaramo azakorera mu mujyi wa Kampala tariki 6 Gicurasi 2018 mbere gato ko asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye, ariko nanone akazava muri aka karere nyuma y’ibiganiro arimo na kompanyi ikora ikinyobwa Belaire.

the benThe Ben aramukanya na Humble Jizzothe benThe Ben na Nizzo Kaboss nyuma yo kuramukanya batebya bagaruka ku kuntu bakoze imyitozo yongera ingufuthe benIbiganiro byo gukorana indirimbo byatangiriye aha






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzi6 years ago
    MUKOROGO THEBEN uwamubona kumafoto ntiyamubona live. Nimubi birenze .
  • lina6 years ago
    Urwaye lshyari ahubwo uzivuze kuko rizaguhitana manzi
  • didi6 years ago
    rwose tujye tureka kuvuga ngo umuntu ni mubi! ko aba atariremye, wowe uvuga gutyo uziko uri mwiza?
  • Sam6 years ago
    ni byiza mukomereze aho bahanzi bacu.naho ku ba type ubwiza ni mu mufuka nshuti
  • Bigwi6 years ago
    Imicyo ya manigga ni imituku sha kado! ngaho murushe ubwiza byibura umbwire ko no mur hood utahamo uzwi! cash cash wa kana we!
  • omar6 years ago
    urwangano nirwo rwajuejeje murwanda amahano ya genocide none nawe koko mazi???? urwo rwangano rwawe nuzagire uwo uruhaho puuuuuuuu!!!!!!!!bahanzi bacu mushyire hamwe
  • Butera6 years ago
    Hahahaha ngo ninde ??? MUKOROGO hahahaha hahahaha hahahaha hahahaha cyokoze niwe wihayisi reka bamwote
  • Madina6 years ago
    Ese ko mbona Nizzo atabegera, ni uko bari kuganira mu cyongereza?





Inyarwanda BACKGROUND