Kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Mata 2018 ni bwo Urban Boys yahuye na The Ben nyuma y’igihe kinini aba bahanzi bari bamaze batabonana ngo baganire nk'uko umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabashije gutohoza iby’aya makuru. Aba bahanzi bahuriye aho The Ben ari kuba muri iki gihe ari mu Rwanda baganiriye byinshi birimo no gukorana indirimbo.
Aba abahanzi wabonaga ko bakumburanye ubwo bahuraga baramukanyije nk’abari bakumburanye bikomeye ubundi banzika ibijyanye n’ibiganiro. Kimwe mu byaganirwagaho nubwo impande zombi zitigeze zishaka kubivugaho ariko ibiganiro byabo biri kuganisha ku kuntu Urban Boys ndetse na The Ben bakorana indirimbo muri iki gihe uyu muhanzi ari muri aka karere cyane ko ahafite iminsi.
Byinshi kuri ibi biganiro ndetse n’umwanzuro wavuyemo biragoye kubimenya cyane ko ari ibiganiro byaberaga mu muhezo aho baganiraga bonyine gusa amakuru Inyarwanda.com dufite ni uko Urban Boys yaba yatangiye urugendo rwo gushaka uko bakorana indirimbo na The Ben n'ubwo aya ari amakuru yagizwe ubwiru.
The Ben muri iyi minsi ari mu Rwanda aho yaje gusura inshuti n’abavandimwe ndetse no mu bihugu by’akarere ka Africa y’Iburasirazuba mu gihe agitegereje igitaramo azakorera mu mujyi wa Kampala tariki 6 Gicurasi 2018 mbere gato ko asubira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho atuye, ariko nanone akazava muri aka karere nyuma y’ibiganiro arimo na kompanyi ikora ikinyobwa Belaire.
The Ben aramukanya na Humble JizzoThe Ben na Nizzo Kaboss nyuma yo kuramukanya batebya bagaruka ku kuntu bakoze imyitozo yongera ingufuIbiganiro byo gukorana indirimbo byatangiriye aha
TANGA IGITECYEREZO