RFL
Kigali

Byari ibyishimo ubwo Allioni yongeraga guhura na Washington bavuzweho kuba mu rukundo-Amafoto

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/08/2016 12:31
6


Mu bihe byahise havuzwe urukundo rukomeye hagati ya Allioni na producer Washington, gusa uyu muhanzi w’umunyarwandakazi yagiye ahakana urwo rukundo rwe n’uyu mu producer w’umugande Washington, gusa ubwo aba bombi bahuriraga mu gitaramo cya Wizkid bagaragazanyije urukumbuzi bari bafitanye.



Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2016 ubwo hari habaye igitaramo cya Wizkid mu mujyi wa Kigali, umuhanzikazi Allioni yahuriyemo na producer Washington, ubwo  bahuraga bahoberanye ubona bahuje urugwiro ndetse n’urukumbuzi ari rwinshi mu maso yabo, nyuma yo guhoberana bakagwanamo Washington yahise atangira kwifotoranya n’uyu mukobwa akoresheje Ipad ye ubona ibyishimo ari byinshi hagati yabo.

 

allioniByari ibyishimo hagati ya Allioni na Washington nyuma yo kongera guhura

Ntibyari byoroshye ko hagira ufotora aba bombi dore ko bari bitaruye ahantu hari itangazamakuru. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wabashije gufata iyi foto yabonye aba bombi bahura bafitanye urukumbuzi rwinshi.

washingtonWashington na Allioni bafatanye agafoto k'urwibutso rw'uwo munsi

Allioni Buzindu yamenyekanye cyane nyuma y’indirimbo zinyuranye yagiye akorerwa na producer Washington zirimo ‘Karacyarimo’, ‘Umusumari’,’Impinduka’ ndetse n’izindi nyinshi uyu mukobwa yakoranye n’uyu mugabo uzwi mu gutunganya ibihangano bya benshi mu bahanzi bo muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba. Ubwo bakoranaga ni nabwo hanugwanugwaga urukundo hagati yaba bombi gusa Allioni akaba aherutse guhakana amakuru ajyanye n’urukundo rwe na Washington.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO' KARACYARIMO' ALLIONI YAKOREWE NA WASHINGTON






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emma7 years ago
    Ariko ababo babyemeye Ko ntacyo bitwaye gukundana ariko Washington aramuruta cyane
  • Linda7 years ago
    Sha ndi umukobwa ariko allioni ndagukunda cyane ni mwiza ateye neza yambara neza abeyance numunyarwanda mwiza nkawe
  • Paul7 years ago
    Nice couple ndabakunda cyane Washington numuhanga allioni nawe ni mwiza
  • Nkusi7 years ago
    Ariko Allioni ni mwiza anaseka neza many courage
  • Nkusi7 years ago
    Uyu mukobwa numunyamafaraga ndamuzi ariko Washington arayamurusha
  • dadarock7 years ago
    hahaha iyindaya se koyabuze uwayirongora kubera kubukabya kwayo koko sha umuziki nushaka uzawureke pee nta kigenda





Inyarwanda BACKGROUND