Mu bihe byahise havuzwe urukundo rukomeye hagati ya Allioni na producer Washington, gusa uyu muhanzi w’umunyarwandakazi yagiye ahakana urwo rukundo rwe n’uyu mu producer w’umugande Washington, gusa ubwo aba bombi bahuriraga mu gitaramo cya Wizkid bagaragazanyije urukumbuzi bari bafitanye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Kanama 2016 ubwo hari habaye igitaramo cya Wizkid mu mujyi wa Kigali, umuhanzikazi Allioni yahuriyemo na producer Washington, ubwo bahuraga bahoberanye ubona bahuje urugwiro ndetse n’urukumbuzi ari rwinshi mu maso yabo, nyuma yo guhoberana bakagwanamo Washington yahise atangira kwifotoranya n’uyu mukobwa akoresheje Ipad ye ubona ibyishimo ari byinshi hagati yabo.
Byari ibyishimo hagati ya Allioni na Washington nyuma yo kongera guhura
Ntibyari byoroshye ko hagira ufotora aba bombi dore ko bari bitaruye ahantu hari itangazamakuru. Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wabashije gufata iyi foto yabonye aba bombi bahura bafitanye urukumbuzi rwinshi.
Washington na Allioni bafatanye agafoto k'urwibutso rw'uwo munsi
Allioni Buzindu yamenyekanye cyane nyuma y’indirimbo zinyuranye yagiye akorerwa na producer Washington zirimo ‘Karacyarimo’, ‘Umusumari’,’Impinduka’ ndetse n’izindi nyinshi uyu mukobwa yakoranye n’uyu mugabo uzwi mu gutunganya ibihangano bya benshi mu bahanzi bo muri aka karere ka Afurika y’iburasirazuba. Ubwo bakoranaga ni nabwo hanugwanugwaga urukundo hagati yaba bombi gusa Allioni akaba aherutse guhakana amakuru ajyanye n’urukundo rwe na Washington.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO' KARACYARIMO' ALLIONI YAKOREWE NA WASHINGTON
TANGA IGITECYEREZO