Kuri uyu wa mbere tariki 7 Kanama 2017 ni bwo Knowless na Clement bari bujuje umwaka babana nk’umugore n’umugabo, bizihiza uyu mwaka bamaze babana bakoze ibirori byagaragayemo umuryango wa Tom Close nkuko amafoto bashyize hanze abigaragaza.
Muri ibi birori ubwo bizihizaga umwaka babana bakatanye umutsima bishimira kuba bamaze umwaka bumva uburyohe bw’urukundo nyarwo bakundanye. Mu mafoto bashyize hanze hagaragaramo Tom Close, umufasha we Tricia ndetse n’abana babo uko ari babiri Ella na Ellan.
Bakoze ibi biro mu gihe ku mbuga nkoranyambaga n'ubundi bari babiciye bizihiza uyu munsi babwirana amagambo akomeye y’urukundo dore ko byatangiwe na Clement Ishimwe wagize uti:”Birasa nk'aho byabaye ejo, isabukuru nziza kuri twe, warakoze kuri buri kimwe. Ndagukunda.” Ibi ntibyagarukiye aha ahubwo na Knowless yahise yungamo ati “Birasekeje ukuntu igihe kiguruka iyo uri mu rukundo, isabukuru nziza y’ubukwe mukunzi.”
Knowless na Clement barushinze muri 2016 tariki 7 Kanama bivuze ko kuri ubu umwaka wirenze babana nk’umugore n’umugabo aho ubu bamaze no kwibaruka imfura yabo.
Byari ibyishimo kuri uyu munsi
TANGA IGITECYEREZO