RFL
Kigali

Byari ibyishimo mu kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe Knowless na Clement bamaze babana–AMAFOTO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:8/08/2017 9:54
15


Kuri uyu wa mbere tariki 7 Kanama 2017 ni bwo Knowless na Clement bari bujuje umwaka babana nk’umugore n’umugabo, bizihiza uyu mwaka bamaze babana bakoze ibirori byagaragayemo umuryango wa Tom Close nkuko amafoto bashyize hanze abigaragaza.



Muri ibi birori ubwo bizihizaga umwaka babana bakatanye umutsima bishimira kuba bamaze umwaka bumva uburyohe bw’urukundo nyarwo bakundanye. Mu mafoto bashyize hanze hagaragaramo Tom Close, umufasha we Tricia ndetse n’abana babo uko ari babiri Ella na Ellan.

Bakoze ibi biro mu gihe ku mbuga nkoranyambaga n'ubundi bari babiciye bizihiza uyu munsi babwirana amagambo akomeye y’urukundo dore ko byatangiwe na Clement Ishimwe wagize uti:”Birasa nk'aho byabaye ejo, isabukuru nziza kuri twe, warakoze kuri buri kimwe. Ndagukunda.” Ibi ntibyagarukiye aha  ahubwo na Knowless yahise yungamo ati “Birasekeje ukuntu igihe kiguruka iyo uri mu rukundo, isabukuru nziza y’ubukwe mukunzi.”

Knowless na Clement barushinze muri 2016 tariki 7 Kanama bivuze ko kuri ubu umwaka wirenze babana nk’umugore n’umugabo aho ubu bamaze no kwibaruka imfura yabo.

KnowlessKnowlessKnowless

Byari ibyishimo kuri uyu munsi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Adeline6 years ago
    Ariko c umwana wabo ko bamuhisha !!!!! Tomclose turakwemera kabsa abana ni umugisha jya ubagaragaza
  • 6 years ago
    Birabishye ibibirori basa nanabi ubundi abantu bagenda basaza nabangaba mba mbona barashaje Nihabyiruke abana bafite uturaso dushya nabo bagacisheho show biz yo murwanda yongere ivugwe.
  • Akarizakezakezaorgan6 years ago
    Waoooooo!!!!!!ndishimye kuba mugifitanye urukundo rungana gutya biranezeza nikoko umwaka ninkumunsi umwe iyo Hari urukundo mukomerezaho.isabukuru nziza kd ihoraho ndabakunda kd mufite inshuti nziza cyane Tom numugore we muzakomeze kuba umuryango ushyize hamwe
  • ney6 years ago
    let me say what is gonna be most of people's comments about this anniversary story and you will proove me wrong or right after some comes are out! most of you guys will be like where is clement and knowles baby! we can't see the baby €
  • Nziza6 years ago
    Ohhhhh mbega byiza Imana ikomeze kububakira rukomere kurushaho tom n'umugore we naho ndetse na Riderman n'umugore we nabo mbifurije ko bakubaka rukarushaho gukomera kuko muri ama couples atatu azwi agaragaramo urukundo no gufatanya muri urugero rwiza kubabitegereza.
  • fdgfdgfd6 years ago
    reba utubere twa Knowless vraiment
  • 6 years ago
    Ntabwo yiyubaha rwose
  • emma6 years ago
    ariko umwanawabo kuki batajyabamugaragaza mumaso..amatsiko niyose
  • 6 years ago
    Wowwwww izi families ndazikunda
  • Kayima6 years ago
    Ariko uwazandusha ifoto yikibondo cyaba bastar bombi Knowless and Clement muzatwereke umwana utagaragara nahano ubu mwe ntimuba mutubeshya ubu urugo rwakora isabukuru bag akara cake numwana wa tom kdi nagiye uwabo Niba muba kugira ngo tubasomere inkuru kubwinshi jye byaranyobeye
  • 6 years ago
    yewe aba babyeyi ntibishimiye umwana Imana yabahaye nubwo yaba afite ubumuga bungana bute ariko Imana niyo yamubahaye sinzi impamvu batamwishimiye rwose.
  • Kuri6 years ago
    Isabukuru nzinza, ariko mwikubite agashyi gukata Cake n'umwana w'abandi kdi mufite uwanyu ntago bigaragara neza pe, namwe muzabitekerezeho.
  • dodos6 years ago
    sha umwana wabo koko umenya afite ubumuga hhh bihangane baziyakire bajye bamugaragaza kuko niba areba imirari biyakire.
  • Olive INGABIRE6 years ago
    Ariko murahinda we!!!!Ubwo c umwana wabo niwe ubavugishije ayo magambo yose koko?ubundi baramubereka ngo mukore iki?kandi disi ubu harimo bamwe muri mwe mwababyye mukaba mutazi naho baba none mwatokombeye ngo murashaka uwa Knowless na Clement!!hhhhhhhhhh
  • cynthia6 years ago
    congz kbs kumiryango yombi umwana wabo ntakibazo nagito afite ahubwo nuburyo bwo kudutera amatsiko ark amatsiko aratwishe rwose ese afite inyinya cg asa na papa we x cg mama we ahaaa ntawamenya 2





Inyarwanda BACKGROUND