RFL
Kigali

Byari ibirori ubwo Frank Joe yataramanaga n’abo babanye muri Big Brother, Kidumu nawe akomeza gushimangira ubuhanga bwe muri muzika

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:28/03/2015 2:10
1


Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Werurwe 2015 muri Serena Hotel habareye igitaramo BBA Party House mates,cyateguye n’umuhanzi Frank Joe . Buri umwe mu babanye n’uyu muhanzi muri Big Brother Africa 2014 yagiye avuga uko ubuzima bwari bumeze, abahanzi Christopher na Kidumu basusurutsa abari bitabiriye igitaramo.



Igiciro cyo kwinjira muri iki gitaramo cyari 10.000 Frw na 20.000 Frw mu myanya y'icyubahiro. Ku isaha ya saa tatu na 12(21h12) nibwo abashyushyarugamba MC Tino na Tidjara Kabendera bageze ku rubyiniro batanga ikaze kubantu bari bahageze, banashimira by’umwihariko abaterankunga b’icyo gitaramo.

Tino Kabendera

Abashyushyarugamba Mc Tino na Tidjara abatanga ikaze

Clement

Clement(wambaye ikoti ry'umweru)yari umwe mu bafashaga Christopher gucuranga

Chris

Chris

Christopher aririmba indirimbo ze zinyuranye

Umuhanzi Christopher niwe wabanje kuririmba muzika icuranze mu buryo bw’umwimerere(Full live). Clement, umuyobozi wa Kina Music niwe wari uyoboye abacuranzi ba Christopher. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo ze ahareye kuri ‘Habona’, ‘Babyumva’,’Agatima’, Urubavu’asoreza ku ndirimbo’Iri joro’.

Nhla

Nhlanhla  wishimiye uko yakiririwe n'abanyarwanda

Nyuma yaho buri umwe mu bari mu irushanwa rya Big Brother Africa 2014,yagiye avuga uko ubuzima bwo mu nzu babanagamo bwari bumeze ndetse abitabiriye igitaramo bagenda babaza ibibazo. Habanje Nhlanhla  wo mu gihugu cya Afrika y’Epfo wavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda ndetse akabayishimiye uburyo abanyarwanda bagira urugwiro no kwakira neza ababagana.

Nkusi arthur

Umunyarwenya Nkusi Arthur

Hakurikiyeho umunyarwenya Nkusi Arthur uzwi cyane ku izina rya Rutura , nawe akaba yari umwe mu bari bahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Big Brother Africa 2014. Mu rwenya rwinshi Rutura nawe yashimishije abari bateraniye aho.

Mubyo ateganya gukora,uyu munyarwenya akaba n’umunyamakuru yavuze ko ari gutunganya indirimbo yakoranye na Ella bari kumwe muri Big brother ikaba izasohoka mu gihe cya vuba.

Ella

Ella

Ella wahagarariye Uganda mu muri Big Brother Africa 2014 yanabaye Miss Uganda 2013

Stella Nantumbwe uzwi ku izina rya Ella wari uhagarariye igihugu cya Uganda, wanabaye nyampinga wa Uganda muri 2013, niwe wakurikiyeho nawe yunga mu rya Nhlanhla , avuga ko yishimiye kuba mu Rwanda ndetse ari igihugu cyiza cyane. Asubiza ikibazo yari abajijwe ku mubano we na Idriss wegukanye irushanwa barimo, Ella yasubije kugeza ubu ari inshuti zisanzwe n’uyu musore w’umunyatanzaniya. Ella yavuze ko nyuma yo kuva mu irushanwa rya Big Brother yakoze kuri televiziyo , akaba ateganya gutangira ubucuruzi mu gihe cya vuba binashobotse ko no mu Rwanda yabuhazana. Uyu mugandekazi yasoje yemeza ko yasanze u Rwannda rufite abasore beza cyane.

permenthias

permenthias

Permithias

Permithias wo mu gihugu cya Namibia  we ntabyinshi yavuze uretse  kugaragaza impano ye mu gucuranga no kuririmba, ibintu byashimishije benshi.

esther

Esther wanahagarariye igihugu cye mu irushanwa rya Big Brother

Esther wabaye  umwe mu bari bahagarariye iki gihugu mu irushanwa rya Big Brother  Africa yatatse ubwiza bw’abanyarwandakazi ndetse nawe yemeza ko yifitemo amaraso y’abanyarwandakazi. Esther yevuze ko nyina  umubyara yitwaga Mukamusoni, ariko akaba yari imvange y’umunyarwanda n’umunyasenegali.

Tayo

Tayo (Nigeria)wegukanye umwanya wa 2 muri Big Brother Africa 2014

Umunyanigeriya Tayo, akaba ari nawe wabaye uwa kabiri mu irushwanwa barimo, yari yishimiwe cyane , yabanje gushimira abari aho mu magambo make y’ikinyarwanda amaze kumenya aho agereye mu Rwanda. Tayo yavuze ko icyamufashije kugera kuri uriya mwanya ari uko yabaye uwo ariwe, icyo yise kugira umwimerere(originality).Yashimiye Frank Joe wabashije gutegura igikorwa nk’icyo cyo kongera kubahuza.

Ku isaha ya saa tanu n’iminota itanu(23h05) nibwo Frank Joe yageze ku rubyiniro aherekejwe n’itsinda Harmony rimucurangira. Uyu muhanzi yahereye ku ndirimbo ‘Garuka’, asaba bagenzi be ko baza bakamufasha, nabo barabimwemerera. Frank Joe akaba yaboneyeho kwerekana nyina na se umubyara, avuga ko aribo batumye aba uwo ariwe ndetse yishimira kuba akibafite , yemeza ko ari iby’igiciro kinini. Frank Joe yakurikijeho indirimbo’Umusonga’, Indicator’ ikiri nshyashya’ .

frankie

Ubwo yageraga ku rubyiniro, Frank Joe yasabye bagenzi be babanye muri Big Brother bakaza kumufasha

frankie

Frank Joe ashimira ababyeyi be uburere bamuhaye

frankie

Nyuma yo kwakira Kidumu ku rubyiniro, Frank Joe yahise afatanya nawe indirimbo  Kipenda roho baririmbanye

Ku isaha ya saa sita z’ijoro nibwo umuhanzi Kidumu yari asesekaye ku rubyiniro ahabwa ikaze na Frank Joe. Uyu muhanzi akaba yakomeje gushimangira ubuhanga bwe mu kuririmba ndetse no muri muzika y’umwimerere(Live music). Mu gihe kingana n’iminota 30 ,uyu muhanzi yashimishije bikomeye abari aho, abaririmbira zimwe mu ndirimbo ze nka ‘Nitafanya’,Kumushaha,Ubushikiranganzi, intimba n’izindi. Ku isaha ya saa sita n’igice nibwo iki gitaramo cyasojwe.

Kidumu Tayo

Kidumu yasabye Tayo ko babyinana indirimbo z'umuhanzi Davido wo muri Nigeriya, 'Skelewu' na 'Aye'

 Kidumu Tayo

Kidumu na Tayo bawuceka

Abafana nabo bazinyinnye karahava

abafana

Abafana nabo bazinyinnye karahava

Kidumu

Kidumu

Mu minota agera kuri 30 , Kidumu yashimangiye ubuhanga  amaze kugira muri muzika y'umwimerere

Photo:Jean leon

Renzaho Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tonny9 years ago
    incuii Xstopher yariyambay b1 kbs





Inyarwanda BACKGROUND