RFL
Kigali

Byari amarira n’agahinda mu gusezera bwa nyuma kuri Sesiliya wakunzwe mu ikinamico urunana-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/08/2018 13:51
4


Muteteri Penina Joy wakunzwe na benshi mu ikinamico Urunana nka Sesiliya yasezeweho bwa nyuma ku gicamunsi cy’uyu wa Gatandatu tariki 18 Kanama 2018 mu muhango waranzwe n’amarira n’agahinda ubera iwe mu rugo aho yari atuye. Penina Joy yamenywe na benshi biturutse ku buhanga bwihariye yari afite mu gukina ikinamico Urunana n’izindi nyinshi.



Uyu mubyeyi yari atuye mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ni mu Murenge wa Remera munsi ya Control technique. Umugabo we yitabye Imana mu myaka itambutse. Muteteri Penina Joy yavutse ku wa 27 Ugushyingo 1958, yitabye Imana ku wa 15 kanama 2018.

Asize abakobwa babiri bubatse ndetse n’umuhungu umwe wubatse. Byari amarira n’agahinda mu buhamya bwatanzwe n’abantu batandukanye ubwo nyakwigendera bamuherekezaga bwa nyuma kubera ubuhamya buri wese yamutangagaho kuko yari umubyeyi ugwa neza.

sesiliya

Byari amarira n'agahinda mu gusezeraho bwa nyuma Sesiliya

Benshi bahurije ku guca bugufi kwaranze uyu mubyeyi mu gihe yari amaze ku isi, kubaha, kugira ubuntu, kugira umutima wa kimuntu n’ibindi byinshi yibukirwaho n’abo babanye mu buzima bw’ikinamico urunana ndetse no mu bundi buzima bwamugororeye inshuti, abavandimwe n’imiryango.

Sesiliya yari afite izina rikomeye mu ikinamico Urunana aho yakinaga ari umubyeyi wa Patrick, igikundiro cye cyazamutse ubwo yakinaga mu itorere Indamutsa mu ikinamico “Icyanzu cy’Imana” na n’ubu igitambuka kuri Radio Rwanda. Icyo gihe yakinnyemo ari umugore wa Mbanzabugabo.

AMAFOTO:

AGAJINDA

amarira

Abo batatu babanza ni abana nyakwigendera asize

nyums y

bwa nukmas

urunansan

ikinamico

yigabye Imsna

azzixe

Sesiliya yasezeweho bwa nyuma






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ismail Musajjamukuru5 years ago
    Imana iguhe iruhuko ridashira mubyeyi nakunze kubarushaaa
  • niyomugabo alexis5 years ago
    imana imwakire mubayo
  • IRAGENA ERIC5 years ago
    IMANA IMWABYIR MUBAYO
  • Ndikubwimana Potien5 years ago
    nukuri Sesiliya twamukundaga cyaaaane ariko nyine nta kundi byagenda icyakora Imana imuhe iruhuko ridashira kdi nihanganishishe umuryango we.





Inyarwanda BACKGROUND