RFL
Kigali

Byari agahebuzo muri Ambassador’s Park aherekanywe filime nyarwanda Seburikoko na City Maid-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/05/2018 12:24
0


N’akanyamuneza kenshi bibona ku nyakiramashusho mu bice byabanje bya Seburikoko na City Maid; Rulinda, Kibonge, Siperansiya n’abandi bari mu muhango watangirijwemo gahunda yo kwerekana filime nyarwanda muri Ambassador’s Park, gahunda izajya iba buri wa Kane w’icyumweru.



Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Gicurasi 2018 muri Ambassador’s Park iherereye i Gikondo mu karere ka Kicukiro herekanywe filime nyarwanda Seburikoko na City Maid, abitabiriye uyu muhango bataha banezerewe abandi baba intumwa y’abataje.

Iyi gahunda yo kwerekana filime Seburikoko na City Maid muri Ambassador’s Park yateguwe hashingiwe ku busabe bwa benshi bavugaga ko bakeneye ahantu bajya barebera izi filime nyuma yo kuzireba kuri Television Rwanda (RTV) ndetse no ku Inyarwanda Tv unyuze kuri Youtube.

Buri wa Kane filime Seburikoko na City Maid zizajya zerekanwa muri Ambassador’s Park guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Uyu muhango witabiriwe na bamwe mu bakinnyi bagaragara muri Seburikoko ndetse n’abari muri City Maid hamwe n’abagira uruhare rukomeye kugira ngo zituganywe.

Bose bari banezerewe kwibona ku nyakiramashusho mu bice bya mbere by’izi filime, banyuzagamo bagakubita agatwenge abandi bikabarenga bati ‘wamubonye Seburikoko n’amanyaga ye’. Abandi bati ‘Rulinda rwose atuma buri gihe Seburikoko asenya urugo rwe’.

Mu bice bibanza hari aho Siperansiya aca umuhati agakubita Seburikoko amuziza kwiba ihene yiyororeye akayiha Rulinda. Siperansiya yabwiye Inyarwanda.com ko yamukubise koko nk’uko bigaragara ku mashusho ariko ko ‘atamubabaje’. Akubita agatwenge ati, ‘naramukubise rwose erega nawe aranzengereza’.

Nyuma y’uko herekanwe ibice bine bya Seburikoko ndetse na Citymaid hekerekanwe ibice bibiri, Umwanditsi Mukuru wa Seburikoko na City Maid Bwana Nelly Wilson Misago yashimye abitabiriye uyu muhango abasaba kuzirikana ko ‘buri wa kane muri Ambassador’s Park hazajya herekanwa Seburikoko na Citymaid n’izindi filime nyarwanda’.

Yavuze ko ari gahunda izakomeza kubaho ashingiye ku busabe bwa benshi bakomeje gusaba ko hashakwa ahantu bazajya bareba izi filime zikunzwe cyane mu Rwanda zirimo Seburikoko na Citymaid. Abakinnyi muri izi filime bagarutse basuhuza abitabiriye uyu muhango.

Nzatunga Emmanuel umuyobozi wa Ambassador’s Park yabwiye Inyarwanda.com ko ubwitabire yabonye ku munsi wa mbere atabutekerezaga, avuga ko bimuhaye imbaraga zo gukomeza kwitegura neza kugira ngo gahunda yo gukomeza kwerekana filime nyarwanda Seburikoko na City Maid zizagende neza mu byumweru biri imbere. Yasabye n’abandi batarasohokera muri Ambassador’s Park kuhagera bakibonera ibyiza bahishiwe.

Uko gahunda y'icyumweru iteye muri Ambassador’s Park:

Ku wa Mbere: Kuruhuka

Ku wa Kabiri: Haba Karaoke aho baba batumiye Juliet

Ku wa Gatatu: Jane Uwimana niwe ususurutsa abasohokera muri Ambassador’s Park.

Ku wa Kane: Habaho kwerekana filime ndetse abakiliya ba Ambassador's Park bagatamirwa n'abahanzi Gakondo

Ku wa Gatanu: Hatumirwa umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe cyane, muri iki Cyumweru turimo batumiye Natty Dread

Ku wa Gatandatu: Abakiliya ba Ambassador's Park basusurutswa na Seruka band

Ku Cyumweru: Habaho gucurangira abana

Kuri uyu wa Gatanu kandi tariki 11 Gicurasi 2018 muri Ambassador's Park hateguwe igitaramo gikomeye mu njyana ya Reggae. Ni igitaramo kidasanzwe cyatumiwemo aba Rasta banyuranye dore ko bari bube barimo no kwibuka nyakwigendera Bob Marley wari inshuti ya Natty Dread n'abandi ba Rasta muri rusange kimwe n'abandi bakunda injyana ya Reggae.

clapton

Uyu mukobwa yari yasohokanye na Kibonge

kibonge

Abitabiriye uyu muhango ntibishwe n'inyota

city maid

Muri Citymaid aba atereta mushiki wa Nick

Siperansiya umwe mu bakinnyi bibanze ba filime Seburikoko

manyanga

Clapton Kibonke aganira n'itangazamakuru

ibishusho

munyaneza

Munyaneza wakinnye muri Seburikoko

inzoga

Ibinyobwa muri Ambassador's Park birahabaye, Hanerekanwa imipira itandukanye

ciy maid

Siperansiya muri Seburikoko

seburikoko

Uwo mukobwa uri hagati akina muri City Maid

itorero

Itorero ryasusurukije abari bahari nyuma yo kwerekana Seburikoko na City Maid

arhur

Papa wa Arthur Nkusi nawe yari ahabaye,...ni umwe mu bafatiye runini Sinema nyarwanda

intore

Ibishushanyo biri muri Ambassador's Park

rulinda

Rulinda aganira na Seburikoko muri filime

emmanuel

Nzatunga Emmanuel umuyobozi wa Ambassador's Park

REBA HANO AMASHUSHO Y'UKO BYARI BIMEZE MURI AMBASSADOR'S PARK

AMAFOTO: Janvier Iyamuremye-Inyarwanda.com

VIDEO: Eric Niyonkuru-Inyarwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND