RFL
Kigali

Byamaze kwemezwa ko Sauti Sol bagiye kumurikira Album yabo i Kigali

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:27/07/2016 14:28
1


Sauti Sol ni itsinda ribarizwa mu gihugu cya Kenya ririmba injyana ya Afro Pop. Iri tsinda rikunzwe cyane yaba mu karere, muri Afurika ndetse no ku Isi, ryiyemeje kuza gukorera igitaramo i Kigali muri gahunda yo kumurika Album yabo ya kane ndetse n’amatariki y’iki gitaramo akaba yamaze gutangazwa.



Ibi byemejwe kandi n’umugabo uri kubategurira igitaramo cyabo i Kigali, ariwe Bruce Intore watangaje ko iki gitaramo cyashyizwe tariki 20 Kanama 2016. Ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com Bruce yagize ati” Twamaze kumvikana itariki igitaramo kizabera ni iriya navuze (20 Kanama), bazaza kandi bazakorera igitaramo i Kigali.”

Ubwo Inyarwanda.com twabazaga uyu mugabo byinshi ku bijyanye n’iki gitaramo yagize ati “Nta byinshi turarangiza kwemeza turacyaganira ariko icyo mugomba kumenya ni uko twemeranyije ko tariki 20 Kanama 2016 aribwo bazakora igitaramo cyabo.” Byumvikana neza ko ubu igikurikiyeho ari ukumenya aho igitaramo kizabera ndetse n’abandi bahanzi bazakitabira n'andi makuru yose ajyanye n’iki gitaramo.

sauti solSauti Sol baherukaga i Kigali muri 2015 bitabiriye Kigali Up, kuri ubu bagiye kumurikira Album i Kigali muri Kanama

Aba basore bakaba bagarutse gutaramira i Kigali nyuma yo gukora amateka bakabyinisha abanyarwanda umwaka ushize wa 2015 muri Festival ya Kigali Up. Ntanuwabura guhamya ko uko bakiriwe n’abafana ari kimwe mu bitumye bifuza kumurikira album yabo mu Rwanda.

sauti solUbwo Sauti Sol iheruka i Kigali yarishimiwe bikomeye

Sauti Sol bagiye gushyira iyi album yabo ya kane tariki ya 20 Kanama 2016 nyuma y’iyo baherutse gushyira hanze yitwa “Live and Die”, iyi album bakaba barayishyize hanze tariki 21 Ugushyingo 2015.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • rene7 years ago
    bajye babasoresha batwara meshi





Inyarwanda BACKGROUND