Muri iyi minsi abategura irushanwa rya Miss Rwanda bari mu myiteguro ya nyuma y’ibirori byo gutanga ikamba kuri Nyampinga w’u Rwanda wa 2018. Iri rushanwa rigiye kumara amezi abiri yose riri kuba, byitezwe ko rizasozwa tariki 24 Gashyantare 2018. Abari gutegura iki gikorwa bemeje Sonia Rolland nk'uzaba ari mu kanama nkemurampaka.
Abategura Miss Rwanda batangaje ibi babinyuje ku rukuta rwabo rwa Facebook aho bagize bati ”Byamaze kwemezwa ko Sonia Rolland wambitswe ikamba rya Miss France 2000 azaba ari mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018 ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa….” Aya makuru yatangajwe mu gihe abakobwa 20 basigaye mu irushanwa bakomeje umwiherero i Nyamata muri Golden Tulip.
Ubwo Sonia Rolland yambikwaga ikamba, hano yari kumwe n'ababyeyi be na musaza we
Nk'uko twakunze kubigarukaho muri iyi nkuru, abakobwa uko ari makumyabiri bari mu mwiherero i Nyamata, bakaba barawinjiyemo ku wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 aho byitezwe ko bazavayo bahita bitabira ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018 biteganyijwe kuba tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.
TANGA IGITECYEREZO