RFL
Kigali

Byemejwe ko Sonia Roland Miss France 2000 azaba ari mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:17/02/2018 15:41
5


Muri iyi minsi abategura irushanwa rya Miss Rwanda bari mu myiteguro ya nyuma y’ibirori byo gutanga ikamba kuri Nyampinga w’u Rwanda wa 2018. Iri rushanwa rigiye kumara amezi abiri yose riri kuba, byitezwe ko rizasozwa tariki 24 Gashyantare 2018. Abari gutegura iki gikorwa bemeje Sonia Rolland nk'uzaba ari mu kanama nkemurampaka.



Abategura Miss Rwanda batangaje ibi babinyuje ku rukuta rwabo rwa Facebook aho bagize bati ”Byamaze kwemezwa ko Sonia Rolland wambitswe ikamba rya Miss France 2000 azaba ari mu bagize akanama nkemurampaka ka Miss Rwanda 2018 ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa….” Aya makuru yatangajwe mu gihe abakobwa 20 basigaye mu irushanwa bakomeje umwiherero i Nyamata muri Golden Tulip.

soniaUbwo Sonia Rolland yambikwaga ikamba, hano yari kumwe n'ababyeyi be na musaza we

Nk'uko twakunze kubigarukaho muri iyi nkuru, abakobwa uko ari makumyabiri bari mu mwiherero i Nyamata, bakaba barawinjiyemo ku wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018 aho byitezwe ko bazavayo bahita bitabira ibirori byo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2018 biteganyijwe kuba tariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Cool6 years ago
    Nkuyu aje kwidumbukiza mubiki ko atabanye naba miss kuva mwijonjora . Ubundi urugero rwiza atanga nuruhe ? Kwiriza amabere kukarubanda no gushyigikira abatinganyi . Ngobagirengo rero nugukunda urwanda kd ABA yahunze WINTER. ( SNOW)
  • alpha6 years ago
    wowe wiyise Cool nukoresha irushanwa ryawe ntuzamutumire rwose. Niba ukundurwandbashyizemoa kuki atariwowe ?
  • Marthens 6 years ago
    Kuba aje ndabishimye, Ni mwiza Ni umuhanga arashoboye azaze aduhitiremo rwose Kuko u Rwanda ari igihugu cye Afite uburenganzira bwo kukizamo.
  • Mazzey6 years ago
    @ Kool ntabwo bisaba kuba warabaye mw ijonjora kugirango ushobore kuba membre du jury ya miss. ahubwo we afite experience nyinshi mubya miss kuko yanamubaye mu gihugu kibimazemo igihe kirekire.azi cyane ibisabwa kurusha benshi..Nibura azakosora amakosa tubonamo .turabyizeye.
  • kwe6 years ago
    Arko kuki hariho abantu bagira amatiku? Wowe ngo ni cool sonia akugize ate? Kubana na bariya bakobwa kuva mu majonjora c byongera iki? Iryo baryita ishyari kdi si byiza, niba yanahunze winter nkuko ubivuga kdi yamaze nibaza ko ari uburenganzira bwe,urabura gukira ibigufitiye akamaro ukiha abandi, ufite ibibazo ahubwo naho sonia yarangije kubigeraho naho wowe uri mu magambo.





Inyarwanda BACKGROUND