RFL
Kigali

Byamaze kwemezwa ko Justin Bieber atazakurikiranwa nyuma yo gukomeretsa umufotozi

Yanditswe na: Fred MASENGESHO
Taliki:3/08/2017 13:00
0


Abashinzwe umutekano bamaze kwemeza ko Justin Bieber atazakurikiranwaho ibyaha byo kugonga no gukomeretsa umufotozi wamukurikiranaga ubwo yavaga ku rusengero rwa Beverly Hills mu cyumweru gishize.



Iki ni icyemezo cyafashwe n’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko batangarije ikinyamakuru TMZ ko uyu musore adakwiye gukurikiranwa nyuma yo kugonga ndetse akanakomeretsa umufotozi ku kaguru k’ibumoso nyuma akajyanwa mu bitaro.

Aba banyamategeko bavuga ko bafashe uyu mwanzuro nyuma yo gusanga Justin Bieber atari agambiriye kugonga uyu mufotozi,ko byabayeho mu buryo bw’impanuka.Aba bongeyeho ko badashobora gukurikirana uyu musore kuko basanze umufotozi ari we uri mu makosa kuko ngo yari ahagaze mu muhanda, byongeye kandi ngo iki ni icyaha gito cyabayeho nta mupolisi ubibonye.

Ibi ni byo byagize Justin Bieber umwere dore ko na we yivugiraga ko we imirabyo ya kamera y’uyu mufotozi ari yo yatumye adakomeza kureba neza kandi atwaye imodoka ibintu byatumye agonga uyu mufotozi wari watandukiriye agahagarara aho adakwiriye guhagarara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND