RFL
Kigali

Byamaze kumenyekana ko Chris Brown afite umwana wenda kuzuza umwaka

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:4/03/2015 11:06
1


Inkuru iri kuvugwa cyane muri Leta Zunze ubumwe za Amerika ni iy’umuhanzi Chris Brown bivugwa ko yaba afite umwana w’amezi 9 yabyaranye n’undi mugore utari Rihanna bahoze bakundana nyuma bakaza gutandukana cyangwa Karrueche Tran bakundana kugeza ubu.



Nkuko hollywodlife dukesha iyi nkuru ibitangaza, Chris Brown afitanye umwana w’umukobwa w’amezi 9 n’umunyamidelikazi  Nia .

Still going strong: Brown is pictured last month with on/off girlfriend of four years, Karrueche Tran, who is not the mother of his young child

Chris Brown ari kumwe na Karrueche Tran

Nkuko TMZ yatangaje iyi nkuru bwa mbere kuri uyu wa kabiri tariki 03/03/2015 ibivuga, Chris Brown w’imyaka 25 na Nia w’imyaka 31 kugeza ubu ntibakundana gusa mu myaka ishize bari bafitanye umubano ukomeye nubwo bitigeze bimemyekana gusa nubu ngo bakaba batabanye nabi nubwo uyu muhanzi agikundana na Karrueche Tran w’imyaka 26.

 0303-chris-brown-w-babya-4

Chris Brown n'umwana we w'umukobwa uteruwe na nyina

Nkuko TMZ yakomeje ibitangaza, uyu mugore ngo ntacyo afashwa na Chris Brown mu kurera umwana gusa bombi baheruka kwifotozanya ifoto bari kumwe n’umwana wabo usa cyane na Chris Brown.

Binyuze mu kiganiro The Breakfast Club , ubwo Chris Brown yabazwaga uko ameze ubu nyuma yo kwibaruka, yagize ati" Ndishimye kugeza ubu ariko nifuzaga ko umwana wanjye y'imfura yari kuba umuhungu"

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • irambona enock9 years ago
    rihana niyihangane inkweto yabonye iyayo





Inyarwanda BACKGROUND