RFL
Kigali

Byahindutse! Umunyabigwi M’bilia Bel azakorera igitaramo Camp Kigali aho kuba Serena Hotel

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:4/12/2018 20:30
0


Umunyamuziki w’umunyabigwi M’bilia Bel ufite inkomoko muri Repubulika iharanari Demokarasi ya Congo (RDC) byemejwe ko azakorera igitaramo muri Kigali Conference and Exhibition Village(KCEV) ahazwi nka Camp Kigali aho kuba muri Kigali Serena Hotel nk’uko byari byatangajwe mu minsi ishize.



Ubuyobozi bwa RG Consult itegura Kigali Jazz Junction babwiye INYARWANDA, ko na mbere y’uko bategura iki gitaramo bari basabye ko cyabereye Camp Kigali ariko ko bitewe n’inama babwiwe ko bitakunda. Bati “ Ubu byemejwe ko igitaramo kizabera Camp Kigali. Na mbere twari twabishatse y’uko igitaramo kibera Camp Kigali tuza gusanga hari yo inama nyinshi. Bitewe n’ubusabe bwa benshi hari inama yimuwe izaba ejo ku wa Gatatu tariki 05 Ukuboza, 2018.”

Bakomeza bavuga ko kubera ko iyi nama yimuriwe ku munsi w’ejo bahise babona umwanya wo kugira ngo igitaramo cyabo kizabera muri Camp Kigali nk’uko bari barabyifuje. Ubuyobozi bwa RG Consult, bwanatumiye kandi abantu bose bifuza kuzaganira, kwifotozanya n’ibindi byinshi by’urwibutso na M’bilia Bel ko ku wa kane tariki 06 Ukuboza, 2018 ari bwo bazahura n’uyu munsi kuri Riders Lounge kuri Kigali Heights.

 M'bilia Bel yageze i Kigali mu rucyerera.

Mu rucyerera rw’uyu wa kabiri nibwo M’bilia Bel yageze i Kigali mu Rwanda yitabiriye igitaramo cya Kigali Jazz Junction azahuriramo na Mike Kayihura ndetse na Neptunez Band. Yabwiye INYARWANDA, ko hari hashize igihe atagera i Kigali ariko ko igihe ari iki, ati "Hari hashize igihe nagera i Kigali mu Rwanda, nakubeshye hashize imyaka myinshi. Nishimye kuba ngarutse hano. Nakiriye ubutumwa buva ku bafana banjye bambwira ko bantegereje mu gitaramo nzakora kuya 07 Ukuboza, 2018. Gahunda ni iyo, ubabwire ntibazabure n’abandi bose bakunda umuziki w’umwimerere,”

Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi icumi (10,000 Frw) mu myanya isanzwe (Ordinary), mu myanya y’icyubahiro (Vip Tickets) ni ibihumbi makumyabiri (20,000Frw), ku meza y’abantu umunani (Vip Table 8) ni ibihumbi ijana na mirongo itandatu (160,000 Frw). Imiryango izafungurwa saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugorobo (18h:30’), igitaramo gitangire saa mbili z’ijoro (20h:00’). Ushobora kugura amatike unyuze kuri www.rgtickets.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND