RFL
Kigali

Byagenze bite ku ndirimbo Meddy yasize avuze ko ari gukorana na Christopher ndetse na Riderman?

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:11/12/2017 12:27
0


Ubwo yari mu Rwanda mu minsi yashize, Meddy yabajijwe niba hari indirimbo yaba ari gukorana n’abahanzi bo mu Rwanda. Yatangaje ko imwe mu mishinga afite harimo indirimbo afatanyije na Christopher ndetse n’iyo afatanyije na Riderman. Kugeza ubu nta kanunu k’izo ndirimbo kumvikana, byagenze bite?



 Ubwo Meddy yatangazaga ibi, hari mu kwezi kwa 9 agiye gutangira ibitamo bizenguruka bya Airtel yari ahuriyemo na Riderman. Yavuze ko hari imishinga myinshi afite yenda kujya hanze harimo n’indirimbo afatanyije na Riderman, ibye na Christopher byo byari bisanzwe bizwi ko hari indirimbo bafatanyije yenda gusohoka.

Byaje kugenda bite?

Kugeza ubu indirimbo “Got It” Meddy yakoranye na Safi Madiba yarasohotse ndetse n’amashusho yayo. Ibi niko bimeze ku yindi yakoranye na Uncle Austin yitwa “Everything”. Nyuma y’aya mezi yose, twagize amatsiko yo kumenya aho iyi mishinga yindi igeze hanyuma tuvugisha aba bahanzi ngo batubwire uko byifashe.

AIRTEL

Mu kwezi kwa 9 Meddy yatangaje ko ari gukorana indirimbo na Riderman 

Riderman twavuganye ku murongo wa telefoni avuga ko indirimbo ye na Meddy itaratunganywa bitewe n’uko ahugiye mu gutegura ibijyanye na Mixtape azamurika kuri noheli. Yatangarije Inyarwanda.com ko izakorwa ndetse n’bijyanye nayo nibijya ku murongo ngo bazabitangaza. Ku ruhande rwa Christopher we yatubwiye ko indirimbo afitanye na Meddy yarangiye. Yagize ati “indirimbo irahari yaranarangiye ariko ntitwigeze tuvuga igihe izasohokera.” Tumubajije igihe we na Meddy baba bateganya gusohora iyi ndirimbo, Christopher yavuze ko nabo igihe nikigera bazayitangaza. Ntiyigeze atubwira impamvu iyi ndirimbo yaba igihe kinini idasohoka.

Christopher ati "indirimbo yararangiye isigaje gusohoka"

Twagerageje kubaza Meddy wamaze gusubira muri Amerika ariko ntiyabasha kudusubiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND