Ubwo yaramaze kuririmba mu gitaramo cyitiriwe Industry Night, Butera Knowless wari waherekejwe n’umukunzi we Ishimwe Clement baherutse no kwambikana impeta bahise binjira mu modoka biruka bakwepa itangazamakuru gusa abanyamakuru bari aho ntibaboroheye kuko babirutseho paka babashyikiriye.
Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Gicurasi 2016 aho Knowless yari yatumiwe mu gitaramo cya Industry Night ndetse akaba yagombaga gususurutsa abari bakitabiriye. Ubwo yavaga ku rubyiniro Knowless yinjiye mu modoka yasanzemo Christopher na Clement bahita bayatsa barigendera mu gihe abanyamakuru nabo bashakaga kuganira n’uyu muhanzikazi uherutse kubwira umukunzi we YEGO ijyanye n’urukundo.
Nyuma yo kuririmba Knowless na Clement bahise birukira mu modoka barayatsa baragenda
Bakigenda, abanyamakuru ntibigeze bakangwa n’uko bagiye mu modoka nabo bashyiditse n’amaguru biruka inyuma y’imodoka maze Knowless abonye ko akenewe cyane n’abanyamakuru bari bamusabye kumuvugisha ava mu modoka yemera kuganiriza ibitangazamakuru byari aho.
Reba amafoto:
Knowless yari yicaye inyuma muri iyi modoka
Abanyamakuru birukanse inyuma y'iyi modoka
Knowless yageze aho ava mu modoka aganiriza itangazamakuru ryari rimwirutseho ahantu hanini
Akiva mu modoka Knowless nta bintu byinshi yabwiye itangazamakuru gusa yongeye gushimangira ko yamaze kubwira YEGO Ishimwe Clement ndetse ko bari gutegura ubukwe vuba, yongeyeho ko Clement ariwe mutware we w’ejo hazaza he. Abanyamakuru bashakaga kumubaza itariki nyayo y’ubukwe uyu mukobwa ababera ibamba yanga kugira icyo abatangariza. Nyuma y’iminota micye cyane uyu muhanzikazi yamaranye n'abanyamakuru yahise asubira mu modoka aragenda.
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO KO NASHIZE YA BUTERA KNOWLESS
TANGA IGITECYEREZO