RFL
Kigali

Bwa mbere nyuma yo kubyara Anitha Pendo yasubukuye akazi ko kuba MC–AMAFOTO +VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:20/11/2017 10:27
0


Ku wa Gatandatu tariki 18 Ugushyingo 2017 nibwo Anitha Pendo yayoboye igitaramo cyo gusoza Tour du Rwanda, igitaramo cya mbere yari ayoboye nyuma yo kwibaruka



Ubwo yari ayoboye iki gitaramo Anitha Pendo yabwiye Inyarwanda.com ko yishimiye kongera kuyobora igitaramo nyuma y’igihe kinini amaze adakora cyane ko yarari mu kiruhuko nyuma yo kubyara. Anitha Pendo ugaragaza umubyibuho yabwiye Inyarwanda.com ko atabyibushye cyane ko muri iki gihe yiyongereyeho ibiro bitanu byonyine

anithaAnitha Pendo mu gitaramo cya mbere yayoboye nyuma yo kuva mu kiruhuko

Anitha Pendo yabwiye Inyarwanda.com ko yari akumbuye gutaramira abakunzi ba muzika ariko nanone ngo akumbuye n’abafana be bo kuri radiyo na televiziyo aha akaba yahise atangaza ko agomba gutangira akazi kuri RBA tariki 4 Ukuboza 2017 mu biganiro n'ubundi yari asanzwe akora.

REBA HANO UKO ANITHA PENDO YITWAYE MU GITARAMO CYE CYA MBERE


 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND