Amezi atanu arageze Butera Knowless yibarutse imfura yabyaranye na Ishimwe Clement umujyanama we akaba n’umugabo we, kuva babyara uyu mwana ntibigeze bakunda kumugaragaza mu mafoto, icyakora Butera Knowless abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ifoto y’umwana wabo bamuteruye yishimira aya mezi ashize bamwibarutse.
Mu magambo yanditse yishimira aya mezi ashize bibarutse imfura yabo, Knowless yagaragaje amarangamutima afite nyuma y’amezi atanu abaye umubyeyi, maze yongeraho ko nk'umuryango bakunda umwana wabo bise Ishimwe Or Butera.
Mu mafoto abiri yafatanije, Knowless yagaraje iyi mfura yabo bayiteruye aho igice kimwe cy'ifoto yari kumwe na se, ahandi arikumwe n'uyu muhanzikazi gusa mu maso h'umwana hakaba hatagaragara kuko uwabafotoye yabaga yabaturutse imbere. Iyi foto ikaba ariyo yaje ikurikira igisigo cyo mu rurimi rw'icyongereza yanditse kuri Instagram yifuriza iyi mfura yabo ibihe byiza.
Nyuma y'amagambo menshi y'icyongereza Knowless yanditse agaragaza ibyishimo afite ku bw'imfura ye yahise ashyira hanze n'ifoto bamuteruye
Knowless umaze amezi atanu yibarutse imfura yongeye kwinjira mu ruhando rwa muzika aho kuri ubu afite indirimbo imwe mu zikunzwe mu mujyi wa Kigali yise ‘Ujya Unkumbura’. Knowless Butera nubwo ataratangira kwitabira ibitaramo binyuranye ariko yongeye kumvikana mu ruhando rwa muzika.
REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA KNOWLESS 'UJYA UNKUMBURA'
TANGA IGITECYEREZO