RFL
Kigali

Bwa mbere nyuma y’amezi atanu Butera Knowless yashyize hanze ifoto y’imfura ye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:21/04/2017 14:17
15


Amezi atanu arageze Butera Knowless yibarutse imfura yabyaranye na Ishimwe Clement umujyanama we akaba n’umugabo we, kuva babyara uyu mwana ntibigeze bakunda kumugaragaza mu mafoto, icyakora Butera Knowless abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagaragaje ifoto y’umwana wabo bamuteruye yishimira aya mezi ashize bamwibarutse.



Mu magambo yanditse yishimira aya mezi ashize bibarutse imfura yabo, Knowless yagaragaje amarangamutima afite nyuma y’amezi atanu abaye umubyeyi, maze yongeraho ko nk'umuryango bakunda umwana wabo bise Ishimwe Or Butera.

Mu mafoto abiri yafatanije, Knowless yagaraje iyi mfura yabo bayiteruye aho igice kimwe cy'ifoto yari kumwe na se, ahandi arikumwe n'uyu muhanzikazi gusa mu maso h'umwana hakaba hatagaragara kuko uwabafotoye yabaga yabaturutse imbere. Iyi foto ikaba ariyo yaje ikurikira igisigo cyo mu rurimi rw'icyongereza yanditse kuri Instagram yifuriza iyi mfura yabo ibihe byiza.

knowlessknowlessNyuma y'amagambo menshi y'icyongereza Knowless yanditse agaragaza ibyishimo afite ku bw'imfura ye yahise ashyira hanze n'ifoto bamuteruye

Knowless umaze amezi atanu yibarutse imfura yongeye kwinjira mu ruhando rwa muzika aho kuri ubu afite indirimbo imwe mu zikunzwe mu mujyi wa Kigali yise ‘Ujya Unkumbura’. Knowless Butera nubwo ataratangira kwitabira ibitaramo binyuranye ariko yongeye kumvikana mu ruhando rwa muzika.

REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YA KNOWLESS 'UJYA UNKUMBURA'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gaga6 years ago
    so what?? who cares??
  • Fanny6 years ago
    Ndishimye ni Mana ibyumve nubwo ntamubonye mumaso.
  • Betty6 years ago
    Nibyiza Cyane, Kuba Knowless Afite Aka Bebe.
  • Sembaga6 years ago
    Buriya se biriya nibyo mwita kumwerakana? kumwerekana mu bitugu, umugogo n'inyuma y'amatwi nibyo mwita kumwerekana???
  • Wa p6 years ago
    Yewe Data wee....
  • Mugisha6 years ago
    Aya magambo y'icyongereza ntabwo ari umwimerere wa Knowless yayashishuye umubyeyi, nawe wifurizaga umwana we Emerson amezi 5 yari amaze avutse Ubutumwa bwagiye ku rubuga rwa interineti rwa littlemomentslikethis.com kuwa 18 Ukwakira 2011. icyo we yahinduyemo gusa ni amazina y'abavugwamo ubundi akora copy paste
  • Bitera6 years ago
    Uyu mwana naramybonye nagiye kubasura, afite Ikibara ku jisho ry'iburyo niyo mpamvu batinya kumqerekana mumaso. Cyagihe baribagiye mu bwongereza kumuvuza ariko ntibamuvuye neza. Bambabarire kumena amabanga ya famille gusa niko bimeze.
  • dos6 years ago
    Ibaze koko ubwo se nuko berekana umwana. Yewe wadupfunyikiye ikibiribiri
  • munyampirwa6 years ago
    Incwui cuiii !N'akure ajye ejuru
  • Karly6 years ago
    Gaga ati who cares??? Hhhhhhhhh we care wabusa we! Ubushyari buba bwabarenze mukarogotwa gusa.
  • Emmy Matabaro6 years ago
    Twishimiyekumvako knowulless yi barutse Akanabyatushimishije Feristasion
  • Anna 6 years ago
    Ni bamuzane yamamaze yinjize cash sha bavemumanadazi ahubwo babaye injiji cyera ubuse noneho kumwerekana niwe ubyihitiyemora !!!
  • Munyandamutsa Claver6 years ago
    Arasa na Karake neza neza !
  • Rugamba emmanuel6 years ago
    wawuuuu nibyiza 2
  • Gagy 6 years ago
    Ampucuuuuuuuriiiiiiiiiiii mbega ibiguruuuuu ninkibya butera neza neza.





Inyarwanda BACKGROUND