RFL
Kigali

Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba igitaramo gihuza abahanzi mu ntego yiswe ‘Inganzo ibereye u Rwanda’

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/11/2017 9:31
0


Mu Rwanda tumenyereye ibitaramo binyuranye ariko ntibyari bimenyerewe ko habaho ibitaramo bitegurwa n’urwego rw’igihugu rw’abahanzi, ndetse ngo kibe igitaramo gihuza abahanzi n’inzobere zinyuranye mu bya muzika byo kimwe n'abayobozi banyuranye bungurana ibitekerezo ku iterambere ry’umuhanzi w’Umunyarwanda.



Nkuko bigaragara mu ibaruwa itumira abahanzi muri iyi nama cyangwa igitaramo nkuko abatumiye abahanzi babyise ngo ni icyo kungurana ibitekerezo ku cyerekezo gishya kandi kirambye gikwiye umuhanzi w’Umunyarwanda mu iterambere rye n’igihugu muri rusange hahaerewe ku ruhande rw’ubuhanzi muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse hakanimakazwa ubuhanzi bwubaka u Rwanda rushya bukumira ingengabitekerezo ya Jenoside bwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda.

Iyo witegereje ku butumire bwahawe abahanzi bazitabira iki gitaramo ngo hazaba hari inzobere zinyuranye hamwe n'abayobozi banyuranye  ahazaganirwa ku kamaro k’ubuhanzi mu kubaka u Rwanda buri munyarwanda yifuza. Iki ni igitaramo cyateguwe n’inama y’igihugu y’abahanzi ifatanyije n’Intore z’indatabigwi zibumbiye mu ngaga esheshatu ziyigize ndetse na komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside.

Ntihabose

Ntihabose Ismail umuyobozi w'inama y'igihugu y'abahanzi

Ikindi kandi inama y’igihugu y’abahanzi ivuga ko yatumiye abahanzi muri iki gitaramo kugira ngo bongere bitekerezeho bitumen bafata ingambashingiro ku nganzo ibereye u Rwanda hagamijwe kubaka u Rwanda rushya. Iki gitaramo kikazaba urubuga abahanzi baganiriramo bakungurana n’ibitekerezo mu gukomeza kunoza icyerekezo nk’indatabigwi.

Iyi nama cyangwa se igitaramo nkuko babyise byitezwe ko kizaba kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2017 mu cyumba cy’inama y’inzu y’umujyi wa Kigali guhera  saa moya n’igice za mu gitondo. Ubu butumire bwatanzwe n’uhagarariye inama y’igihugu y’abahanzi Ntihabose Ismail bunagaragaza abantu banyuranye b’abanyacyubahiro bazatanga ibiganiro barimo Suzan Nyiranyamibwa nk’umuhanzikazi, Musoni Protais ndetse na Hon. Nkusi Laurent.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND