Abahanzi Emmy na Princess Priscillah bakoranye indirimbo bise “Wabaga he”, kuri ubu ikaba yamaze kugera hanze nyuma y’iminsi yari itambutse bayamamaza icyakora itarajya hanze. Iyi ndirimbo yagiye hanze iri kumwe n’amashusho yerekana amagambo ayigize.
KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO WABAGA HE YA EMMY NA PRINCESS PRISCILLAH
Aba bahanzi uko ari babiri bibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bose bavuga ko bari kwiga ndetse banakora umuziki, iyi ndirimbo yabo bashyize hanze ni yo ya mbere bakoranye kuva batangira umuziki wabo. Aganira na Inyarwanda.com, Emmy wakoranye indirimbo na Priscillah igatunganywa na Producer Lick Lick, yahumurije abafana be mu ijambo rimwe ababwira ko amashusho y'iyi ndirimbo azajya hanze mu minsi ya vuba.
KANDA HANO WUMVE IYI NDIRIMBO 'WABAGA HE' YA EMMY NA PRINCESS PRISCILLAH
TANGA IGITECYEREZO