RFL
Kigali

Bwa mbere mu mateka Dream Boys bagiye kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/09/2018 8:48
6


Bwa mbere mu mateka y'itsinda Dream Boys rigizwe na Mujyanama Claude wamamaye nka TMC ndetse na Nemeye Platini, rigiye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bagiye kuririmba mu ijoro ryo gusangira kw'abazitabira inama y'abashoramari bo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba.



Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Dream Boys bazajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bazaba bagiye gutarama mu ijoro ryo gusangira kw'abazitabira inama ya EACC Trade and Investment izabera muri Amerika. Nk'uko Platini wo muri iri tsinda yabitangarije Inyarwanda ngo bafite urugendo bazamaramo igihe cy'iminsi icumi.

Iki gitaramo cyangwa umugoroba wo gusangira bazaririmbamo wiswe EACC Trade and Investment Dinner Gala, aho batumiwe nk'abahanzi b'uyu mwaka nyuma y'abandi bahanzi banyuranye bagiye batumirwa muri ibi birori cyane ko atari ubwa mbere byari bibaye. Platini aganira na Inyarwanda yagize ati" Urumva igitaramo kiri tariki 13 Ukwakira 2018 rero tgomba kugenda mbereho gato hariya dufiteyo iminsi nk'icumi byanze bikunze ntabwo tuzatinda."

Dream BoysIgitaramo itsinda rya Dream Boys rigiye gukorera muri Amerika

Iki gitaramo Dream Boys igiye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizabera i Texas mu mujyi wa Dallas. Aba bahanzi bagiye muri Amerika nyuma yo gushyira hanze indirimbo zinyuranye zagiye zishimirwa zirimo; Romeo na Juliet, Wagiye kare n'izindi. Dream Boys baherukaga gutaramira hanze y'Africa muri 2014 ubwo bataramiraga ku mugabane w'Uburayi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Augu5 years ago
    Courage basore. Mubamwicecekeye ariko mukagera ko bikorwa bifatika.
  • karimu5 years ago
    Ni ugucunga neza bazatoroka dore bamaze iminsi bashonje .... cyane cyane Platini we azanakwepa amadeni yamurenze
  • Bashimiki Leandre5 years ago
    Dream boys tubafatiye iry'iburyo kbs Nyagasani azabagende imbere
  • Bface5 years ago
    Sha ka mbabwize ukuri mba texas ark ntabwo nava murugo Ngo ngiye kureba aba bajama. Ever ever, bazi kuririmba c? Uretse gusubiramo indirimbo za bandi Nta muhanzi w'umunyarwanda najya kureba seriously Twirirwa tureba ba Drake, Kendrick ngo urajya kureba iyo misega
  • Mimi5 years ago
    Ariko disi burya bushombe yabivuze ukuri. Hari abantu batishimira iterambere ryabandi nukuri. Uranyumvira koko? Umva kuva iwawe kwawe ntacyo bivuze uzahagume rwose ko nubundi kugirango batumirwe ntaruhare wabigizemo se nubundi kdi no kugirango babe abahanzi ntarwo wagize. Courage TMC& Platini. Ubavuge nabi uko ushaka ntubakuraho amavuta basizwe numugisha bahawe. Wowe uvuga gutoroka no guhunga amadeni ubabajwe numutwaro utikoreye Nyabu tuza Imana irikumwe nabo kdi ibyo yifuza kubagirira nibyo byinshi kurusha. Mbereyuko utokora ijisho rya mugenzi wawe jyubanza ukure umugogo uri muryawe
  • 5 years ago
    Bface uba texas ahagana he??kandi ntite abantu imisega gutukana sibyiza wakabaneze ko bashishira ariko ndakeka hari kindi kibazo mufitanye. Mujye mwiyubaha. Kuko bieiya wasanga ariwowe musega nyuma yiyindi mpa address duhure dusamgire ngusomere





Inyarwanda BACKGROUND