Bwa mbere mu mateka y'itsinda Dream Boys rigizwe na Mujyanama Claude wamamaye nka TMC ndetse na Nemeye Platini, rigiye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bagiye kuririmba mu ijoro ryo gusangira kw'abazitabira inama y'abashoramari bo mu karere ka Afurika y'Iburasirazuba.
Amakuru agera ku Inyarwanda.com avuga ko Dream Boys bazajya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho bazaba bagiye gutarama mu ijoro ryo gusangira kw'abazitabira inama ya EACC Trade and Investment izabera muri Amerika. Nk'uko Platini wo muri iri tsinda yabitangarije Inyarwanda ngo bafite urugendo bazamaramo igihe cy'iminsi icumi.
Iki gitaramo cyangwa umugoroba wo gusangira bazaririmbamo wiswe EACC Trade and Investment Dinner Gala, aho batumiwe nk'abahanzi b'uyu mwaka nyuma y'abandi bahanzi banyuranye bagiye batumirwa muri ibi birori cyane ko atari ubwa mbere byari bibaye. Platini aganira na Inyarwanda yagize ati" Urumva igitaramo kiri tariki 13 Ukwakira 2018 rero tgomba kugenda mbereho gato hariya dufiteyo iminsi nk'icumi byanze bikunze ntabwo tuzatinda."
Igitaramo itsinda rya Dream Boys rigiye gukorera muri Amerika
Iki gitaramo Dream Boys igiye gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kizabera i Texas mu mujyi wa Dallas. Aba bahanzi bagiye muri Amerika nyuma yo gushyira hanze indirimbo zinyuranye zagiye zishimirwa zirimo; Romeo na Juliet, Wagiye kare n'izindi. Dream Boys baherukaga gutaramira hanze y'Africa muri 2014 ubwo bataramiraga ku mugabane w'Uburayi.
TANGA IGITECYEREZO