RFL
Kigali

Bwa mbere kuva yafungurwa Fireman yaganirije abanyamakuru, yavuze ku muziki we na Tuff Gang -VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:16/07/2018 12:11
0


Mu minsi ishize twabagejejeho inkuru y'uko Fireman avuye muri gereza aho yari akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge. Kuva icyo gihe uyu muraperi yari ataravugana n'itangazamakuru byeruye. Fireman yaje kugirana ikiganiro na Inyarwanda aho twamubajije byinshi yaba kuri Tuff Gangz ndetse na muzika ye.



Uyu muraperi yabajijwe niba amaze kumenyera nyuma yo kuva muri gereza atangaza ko nta kidasanzwe cyane ko yari abizi ko azarekurwa. Ubwo yasohokaga muri gereza yatangaje ko azahita atangira gushyira hanze indirimbo, abajijwe impamvu ntazirajya hanze, uyu muraperi yatangaje ko kubera igihe amaze adakora muzika yifuza ko yashyira hanze indirimbo iryoheye amatwi kandi imeze neza, ariko nanone atangaza ko mu minsi ya vuba atangira gushyira hanze indirimbo.

Fireman

Fireman 

Abajijwe impamvu imikorere y'abahanzi bari mu itsinda rya Tuff Gangz isa n'iyasubiye inyuma, uyu muraperi yatangaje ko ntawe yavugira mu bagize itsinda rya Tuff Gangz. Ku bwe, Fireman yemera ko gusubira inyuma mu mikorere ari ibintu bibaho gusa agahamya ko bigiye gukemuka kandi mu minsi ya vuba ibintu bisubira ku murongo.

Uyu muraperi ukomeye mu Rwanda yatangaje ko hari ibikorwa byinshi nka Tuff Gangz bakoze ariko bitarajya hanze ndetse ahamya ko igihe icyo aricyo cyose bizajya hanze kandi bitari cyera n'ubwo nawe ntagihe runaka yatangaje.

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA FIREMAN WARI WITABIRIYE PGGSS8 I GIKONDO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND