Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe2015 nibwo hamenyekanye amakuru y’uko Chris Brown afite umwana w’umukobwa ufite amaze agera ku 9. Kuva icyo gihe iby’amakuru byakomeje kuvugawa ariko Chris Brown yari ataragira icyo atangaza. Ku munsi w’ejo nibwo bwa mbere uyu muhanzi yagaraje igoto ari kumwe n’umwana we.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, ku munsi w’ejo tariki 16 Mata 2015 nibwo bwa mbere Chris Brown ufite imyaka 25 yagaragaje ifoto ye ari kumwe n’umukobwa we Royalty wenda kuzuza umwaka avutse.
Amafoto Chris Brown yashyize kuri instagram agaragaza umwana we ku nshuro ya mbere
Iyi foto yari ikurikiwe n’amagambo agira ati “God has blessed me with my twin” tugenekereje mu Kinyarwanda akaba yaragiraga ati”Imana yampaye umugisha hamwe n’impanga yanjye”. Kuvuga ko ari umwana we ari impanga ye ni uko basa cyane ndetse na mbere y’uko agira icyo abivugaho abantu benshi bakomeje guhamya ko uyu mwana asa na se cyane.
Chris Brown asa cyane n'umukobwa we
Kubyarana n'undi mugore byatumye Chris Brown atandukana na Karruche Tran bari bamaranye igihe bakundana
Nia Armey wabyaranye na Chris Brown
Chris Brown yabyaranye Royalty n’umunyamidelikazi Nia Armey. Kuva aya makuru yamenyekana byatumye Chris Brown ahita atandukana na Karrueche Tran bahoze bakundana kuva mu myaka 5 ishize.
Renzaho Christophe
TANGA IGITECYEREZO