RFL
Kigali

Bwa kabiri imodoka na moto zifite umwihariko zigiye kumurikirwa mu birori bya Shyuha Festival

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:6/07/2018 12:34
0


Muri Mutarama 2018 ni bwo Shyuha Festival yabaye bwa mbere mu birori byitabiriwe cyane abantu banyuranye bamuritse imodoka na moto zitangaje ndetse abahize abandi baranabihemberwa. Kuri ubu iri serukiramuco rigiye kongera kuba, hazamurikirwa nanone moto n’imodoka bifite umwihariko.



Ku nshuro ya kabiri mu Rwanda hagiye kubera imurika ry’ibinyabiziga bifite umwihariko. Ni igikorwa kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 07/07/2018. New Level isanzwe iteza imbere muzika ni yo yateguye ibirori bya Shyuha Festival Edition 2 bizagaragaramo udushya twihariye ku bakunda imodoka na moto. Ibi bikaba ari byo birori rukumbi byo kumurika ibinyabiziga bibera mu Rwanda.

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Mukasa Jean Marie uhagarariye New Level yagize ati “Ubusanzwe mu bindi bihugu ibi byo kumurika imodoka cyangwa moto ni ibintu bimaze imyaka myinshi biba. Mu Rwanda ndahamya ko ari ubwa mbere bigiye kuba, tuzerekana imodoka za kera, izigezweho ubu ariko zifite umwihariko, na moto zidasanzwe hari abantu bazifite ku buryo twifuje kubahuriza hamwe.”

Shyuha Festivan

Mukasa yongeyeho ati “Ntabwo tuzerekana ibinyabiziga dufite gusa, hari n’abantu bafite imodoka zakanyujijeho kera ariko zitakigezweho, izo turabakangurira kuzizana muri iri murika. Ikindi ni ukugira ngo n’abafite kompanyi zicuruza imodoka bakoreshe ubu buryo kugira ngo bereke abaguzi ibinyabiziga bigezweho.”

Ibirori bya Shyuha Festival bizabera kuri IPRC [Integrated Polytechnic Regional Centre] Kicukiro ahahoze hitwa Eto Kicukiro tariki 21 Nyakanga 2018, kwinjira ni amafaranga ibihumbi bitanu (5000frw). Abafite ibinyabiziga bifuza kumurika bazinjirira ubuntu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND