RFL
Kigali

Butera Knowless yashyize hanze ndirimbo nshya ‘Uzagaruke’-YUMVE

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:28/09/2017 13:49
2


Butera Knowless umwe mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda ndetse akaba ari nawe muhanzikazi wenyine wabashije kwegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super star, yamaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘Uzagaruke’.



Aganira na Inyarwanda Butera Knowless yatangaje ko iyi ndirimbo ye ayituye abakunzi be mbere na mbere. Yunzemo ati”Iyi ni indirimbo mbere na mbere nanjye yankoze ku mutima mbere yuko nyisohora.” Uyu muhanzikazi yatangaje ko iyi ari indirimbo y’urukundo aho abantu babiri baba bakundana umwe akaza kubabaza undi gusa uwababajwe akaza guca bugufi agasaba uwamubabaje ko namara kuva mubyo arimo namara kubona ko ntacyo bimaze yazaguruka. Aha ni naho havuye izina ‘Uzagaruke’.

Knowless

Butera Knowless

Iyi ndirimbo nshya ya Butera Knowless yayise ‘Uzagaruke’ yakozwe na Producer Clement Ishimwe akaba n’umufasha we cyane ko baherutse kurushinga aho bamaze kwibaruka imfura yabo.Iyi ndirimbo ikaba igiye hanze ikurikira ‘Winning team‘ yari aherutse gushyira hanze mu minsi yashize ikaba yarasohokanye n’amashusho yayo, mu gihe amashusho y'iyi nshya bateganya ko ajya hanze mu minsi ya vuba nkuko Knowless Butera nyiri iyi ndirimbo yabitangarije Inyarwanda.com

UMVA HANO INDIRIMBO NSHYA YA KNOWLESS ‘UZAGARUKE’






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Bibaho6 years ago
    Wapi rwose ntukibona umwanya wo guhimba .
  • 6 years ago
    Trecharge





Inyarwanda BACKGROUND