RFL
Kigali

Butera Knowless yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Urugero' yasohokanye n'amashusho yayo-YIREBE HANO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:30/11/2018 10:39
4


Butera Knowless, ufite agahigo ku kuba ari we muhanzikazi rukumbi wegukanye PGGSS5, irushanwa ritwarwa n'umuhanzi ukunzwe cyane mu gihugu, kuri ubu yashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Urugero' yasohokanye n'amashusho yayo.



Iyi ndirimbo nshya 'Urugero' Knowless Butera ayishyize hanze nyuma y'izindi yari amaze iminsi akorana n'abahanzi banyuranye harimo n'iyo yakoranye na Passy umuhanzi usigaye ukora umuzika ku giti cye nyuma yo gutandukana na TNP itsinda yakuriyemo. Nk'umuhanzikazi ku giti cye Butera Knowless indirimbo yaherukaga gushyira hanze ni iyo yise 'YUDA'.

Muri iyi ndirimbo ye nshya yise 'Urugero' Butera Knowless yumvikana ataka inkumi cyangwa umusore umaze kurushinga amushimira uwo bagiye kubana ndetse anavuga ibigwi imyitwarire y'uyu urushinze. 'Urugero' indirimbo ya Butera Knowless yakorewe muri Kina Music aho uyu muhanzikazi asanzwe akorera muzika cyane ko iyi ari studio ifasha Butera Knowless akayihuriramo n'abandi bahanzi nka Tom Close na Dream Boys.

Butera Knowless

Butera Knowless

Iyi ndirimbo nshya Urugero ya Butera Knowless yasohokanye n'amashusho yayo. Aya mashusho y'iyi ndirimbo agaragaramo abanyamideri bakomeye hano mu Rwanda bifashishijwe mu rwego rwo gukora amashusho meza y'indirimbo.

REBA HANO INDIRIMBO 'URUGERO' YA BUTERA KNOWLESS






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aline5 years ago
    aliko knowless yagiyamenya kwambara koko akareka kuba gashuhe??? lliyakanzu ya orange yambaye alimo kulilimbira abobageni mubukwe ndayibuka ayambaye atwite bamukorera baby shower, mbegawoweeeeee
  • MC.MATATA JADO5 years ago
    WOWWW THANK YOU BUTERA KNOWLESS FOR THIS SONG NINZIZA PEEE!!!!!
  • Kana 5 years ago
    Nonese Ali, ni inyibano kuburyo atayambara, cyangwa wowe wambara umwenda ugahita ujugunya??? Ubundi se ubwirwa niki ko atari ubushake bwabo? Niba aribyo rero niyo yambaye mubukwe nayibonyemo, nayo ndumva wibagiwe kubabwira ngo bayihindure. Muzi kuba injajwa gusa. Ahubwo bute ujye wirinda abakugenda iruhande kuko si beza. Nkatwe abafana bawe se twajya kumenya ibyo bi detaille gute??
  • iradukunda. mussa5 years ago
    Ndakwemera





Inyarwanda BACKGROUND