Butera Knowless yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Ujya unkumbura’, ikaba ari iya mbere akoze muri uyu mwaka, ndetse ikaba ari nayo ya mbere akoze nyuma yo kwibaruka imfura ye na producer Ishimwe Clement mu mpera z’umwaka ushize.
Mu kiganiro twagiranye na Butera Knowless yatangaje ko iyi ndirimbo yayanditse ahanini ashingiye ku rukumbuzi yari afitiye abafana be. Yagize ati “ Iyi ndirimbo nayikoze nyitayeho kuko ni iy’urukumbuzi, nagiye mbona ubutumwa bwinshi bubwira ko bankumbuye, rimwe na rimwe bagakeka ko njye ntabakumbuye bakabwira ngo byibura wowe uradukumbuye nkuko tugukumbuye?”
Akomeza agira “ Ntabwo cyari igihe kinini cyane, hari hashize amezi atatu ariko ku bakunzi banjye byabaye igihe kinini cyane, So ni muri urwo rwego nafashe amagambo ndabihuza nkora indirimbo y’urukumbuzi ku muntu uwo ariwe wese waba akumbuye umuntu we, umuntu akunda by’umwihariko, inshuti. Yeah”
Knowless Butera na Ishimwe Clement ubwo bari i London mu kwezi gushize
Uyu muhanzikazi ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’uko akubutse mu biruhuko n’umugabo we mu Bwongereza aho bagiriye ibihe byiza mu ntangiriro z’uyu mwaka, ndetse batangaza ko bazagaruka bahita batangira gukorana ingufu nkuko byahoze. Ujya unkumbura ikaba ije ikurikira Ujumbe basohoye muri Nzeli 2016 nyuma y’ukwezi kumwe kwari gushize bakoze ubukwe.
TANGA IGITECYEREZO