RFL
Kigali

Butera Knowless yashyize hanze indirimbo y’urukumbuzi – YUMVE HANO(Audio &Lyrics)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:2/02/2017 17:32
11


Butera Knowless yashyize hanze indirimbo ye nshya ‘Ujya unkumbura’, ikaba ari iya mbere akoze muri uyu mwaka, ndetse ikaba ari nayo ya mbere akoze nyuma yo kwibaruka imfura ye na producer Ishimwe Clement mu mpera z’umwaka ushize.



Mu kiganiro twagiranye na Butera Knowless yatangaje ko iyi ndirimbo yayanditse ahanini ashingiye ku rukumbuzi yari afitiye abafana be. Yagize ati “ Iyi ndirimbo nayikoze nyitayeho kuko ni iy’urukumbuzi, nagiye mbona ubutumwa bwinshi bubwira ko bankumbuye, rimwe na rimwe bagakeka ko njye ntabakumbuye bakabwira ngo byibura wowe uradukumbuye nkuko tugukumbuye?”

Akomeza agira “ Ntabwo cyari igihe kinini cyane, hari hashize amezi atatu ariko ku bakunzi banjye byabaye igihe kinini cyane, So ni muri urwo rwego nafashe amagambo ndabihuza nkora indirimbo y’urukumbuzi ku muntu uwo ariwe wese waba akumbuye umuntu we, umuntu akunda by’umwihariko, inshuti. Yeah”

clementKnowless Butera na Ishimwe Clement ubwo bari i London mu kwezi gushize

Uyu muhanzikazi ashyize hanze iyi ndirimbo nyuma y’uko akubutse mu biruhuko n’umugabo we mu Bwongereza aho bagiriye ibihe byiza mu ntangiriro z’uyu mwaka, ndetse batangaza ko bazagaruka bahita batangira gukorana ingufu nkuko byahoze. Ujya unkumbura ikaba ije ikurikira Ujumbe basohoye muri Nzeli 2016 nyuma y’ukwezi kumwe kwari gushize bakoze ubukwe.

Kanda hano wumve iyi ndirimbo unarebe amagambo ayigize 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Komerazaho Queen Knowless
  • Munyampirwa7 years ago
    Waooo! Rambura Amaboko rwose Abagukunda turaguhobeye! Byumwihariko njye ndamukunda cyane nkwifuriza ibyiza byose bakunda ko wiyubaha kdi ukubaha n'Abantu! courage à toi et ta nouvelle famille
  • 7 years ago
    Ninziza
  • filemon7 years ago
    Warukumbuwe tu!
  • filemon7 years ago
    Warukumbuwe tu!
  • Ahishakiye Aimable7 years ago
    Butera Amamara Byo Kbs Twari Tugukumbuye Cyane Nkundako Umenya Icyo Tugukeneyeho Mbese Uza Ukenewe
  • mimi7 years ago
    Wagirango aba aca umugani disi!!!!
  • wal7 years ago
    Icyo umusaba aguhe nimbiiiiiiiiii
  • nana7 years ago
    icyo mbonye nuko yiganye Queen cha uko yitwara imbere ya camera,naho indirimbo yo nta gishya kiyirimo
  • 7 years ago
    butera komeza utere imbere tukurinyuma
  • Nasserson7 years ago
    Dope Song 4 ever





Inyarwanda BACKGROUND