Muri iyi minsi Knowless Butera ni umwe mu bahanzikazi bafashe imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika cyane ko ari umwe mu bahanzikazi bamaze igihe muri muzika nyarwanda kandi wagiye uhozaho na cyane ko atigeze agira igihe cyo guhagarara mu ruhando rwa muzika ahubwo akaba yararanzwe n’ishyaka kimwe no gukora cyane.
Knowless Butera ni umwe mu bahanzikazi bafite abafana batari bake mu gihugu, kuri ubu yari afite indirimbo ye nshya yise ‘Uzagaruke’ magingo aya akaba yamaze no gushyira hanze amashusho yayo nyuma y’igihe abantu bumva indirimbo ndetse yari imaze igihe icurangwa cyane ku ma radiyo ndetse no mu tubyiniro tunyuranye. Amashusho y’indirimbo ya Knowless agaragaramo impinduka cyane ko atafashwe ngo atunganywe na Meddy Saleh wari usanzwe akora amashusho y’indirimbo ze.
Aya mashusho yafatiwe Dar Es Salam
Aya mashusho y’indirimbo ya Butera Knowless ni amashusho yakorewe i Dar es Salaam akorwa n’umusore uzwiho gutunganya amashusho y’abahanzi witwa Hanscana wo mu gihugu cya Tanzania. Nkuko Inyarwanda.com tubikesha Ishimwe Clement umujyanama wa Butera Knowless ndetse akaba na nyiri KINA Music, yavuze ko uretse kuba bashyize hanze amashsuho y’iyi ndirimbo muri iyi minsi bari gutegura byinshi mu bikorwa bya muzika binyuranye. Yasabye abafana b’umuziki nyarwanda guhorana biteguye ibishya Knowless agomba kubagezaho.
REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'UZAGARUKE' YA KNOWLESS BUTERA
TANGA IGITECYEREZO