RFL
Kigali

Butera Knowless yashyize hanze amashusho y’indirimbo ‘Uzagaruke’ yafatiwe i Dar es Salaam–VIDEO

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:10/11/2017 8:52
6


Muri iyi minsi Knowless Butera ni umwe mu bahanzikazi bafashe imitima ya benshi mu bakunzi ba muzika cyane ko ari umwe mu bahanzikazi bamaze igihe muri muzika nyarwanda kandi wagiye uhozaho na cyane ko atigeze agira igihe cyo guhagarara mu ruhando rwa muzika ahubwo akaba yararanzwe n’ishyaka kimwe no gukora cyane.



Knowless Butera ni umwe mu bahanzikazi bafite abafana batari bake mu gihugu, kuri ubu yari afite indirimbo ye nshya yise ‘Uzagaruke’ magingo aya akaba yamaze no gushyira hanze amashusho yayo nyuma y’igihe abantu bumva indirimbo ndetse yari imaze igihe icurangwa cyane ku ma radiyo ndetse no mu tubyiniro tunyuranye. Amashusho y’indirimbo ya Knowless agaragaramo impinduka cyane ko atafashwe ngo atunganywe na Meddy Saleh wari usanzwe akora amashusho y’indirimbo ze.

KnowkessAya mashusho yafatiwe Dar Es Salam

Aya mashusho y’indirimbo ya Butera Knowless ni amashusho yakorewe i Dar es Salaam akorwa n’umusore uzwiho gutunganya amashusho y’abahanzi witwa Hanscana wo mu gihugu cya Tanzania. Nkuko Inyarwanda.com tubikesha Ishimwe Clement umujyanama wa Butera Knowless ndetse akaba na nyiri KINA Music, yavuze ko uretse kuba bashyize hanze amashsuho y’iyi ndirimbo muri iyi minsi bari gutegura byinshi mu bikorwa bya muzika binyuranye. Yasabye abafana b’umuziki nyarwanda guhorana biteguye ibishya Knowless agomba kubagezaho.

REBA HANO AMASHUSHO Y'IYI NDIRIMBO 'UZAGARUKE' YA KNOWLESS BUTERA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • oggy6 years ago
    wowwwwwwwww,nice kbsa!!ndayikunze pe nikeza
  • Karly6 years ago
    Wowwwwwww Knowless Butera!!!! You are the bestttttttt baby gal uritonda, ukikorera hanyuma abamagambo gusa bagatayanjwa ariko ugakora ibyawe ntakavuyo. Uri ikitegererezo cyiza kandi turagukunda cyaneeee gusa iyi video ni nzizaaaaaaa peeeeeeeee wowww sinyihaga. Uburyo usa uko wambaye yesu weeee!!!! Ndagukunda gusa ntakindi navuga. Tukurinyuma pakaaaaaaa
  • nana6 years ago
    ni nziza clip kbx
  • Munyana6 years ago
    Mana weeeeeeeeeeeeeeeeee Butera mwizaaaaaa nukuri urakora peeeeeee!!! Mbega video nziza weeeeee... nyagasani agufashe gusa ntakindi navuga
  • kazi6 years ago
    ese ni SAFI aba abwira may be
  • Erias twubarare6 years ago
    Yebabawe mbega cripe yubumara ariko ubanza yaragusenyeye pe! Komereza aho turagushyigikiye.





Inyarwanda BACKGROUND