Mu minsi ishize nibwo amafoto yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga havugwa ko uyu muhanzikazi ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music akaba umufasha wa Ishimwe Clement atwite ndetse inda nkuru, kuri ubu ikigezweho ni inkuru zivuga ko uyu muhanzikazi ukunzwe n'abatari bake yaba yibarutse.
Izi nkuru zatangiye gukwirakwizwa kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2016, amakuru umunyamakuru wa Inyarwanda.com yahawe numwe mu nshuti z’uyu muryango yagiraga ati”Knowless yamaze kwibaruka umwana w’umukobwa, bamwibarutse kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2016 gusa byagizwe ibanga si abantu benshi babizi.”
Ishimwe Clement umutware mu rugo rwe na Butera Knowless, mu kiganiro gito yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yanyomoje ayo makuru avuga ko atumva aho aba yavuye cyane ko nawe yabibajijwe n'abantu banyuranye kuva ku munsi wo ku wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2016. Ati: " Sibyo, sinzi aho ayo makuru ari kuva, wenda ni imigisha batwifuriza, gusa sibyo nanjye guhera ku wa Gatanu barabimbazaga nkagenda mbwira abantu ko ataribyo.” Ishimwe Clement yirinze no kugaruka ku itariki izwi bazibarukira imfura yabo.
Iyi foto nayo ni imwe mu byatumye benshi bahamya ko yaba yibarutse bikagirwa ibanga
Amakuru yo kuba Knowless yaba yamaze kwibaruka abayavugaga bitwazaga ifoto aherutse gushyira kuri Instagram ya Ishimwe Clement maze hasi ubwo yashyiragamo amagambo ashyiraho agafoto k'umuryango, ni ukuvuga umubyeyi n’umutware we ndetse n’umwana. Iyi foto yo ntabwo Clement yiyumvisha ukuntu abantu bayihuza n’inkuru yo kuba bibarutse.
TANGA IGITECYEREZO