RFL
Kigali

Butera Knowless yaba yamaze kwibaruka imfura ye ?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:7/11/2016 6:20
16


Mu minsi ishize nibwo amafoto yacicikanaga ku mbuga nkoranyambaga havugwa ko uyu muhanzikazi ubarizwa mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music akaba umufasha wa Ishimwe Clement atwite ndetse inda nkuru, kuri ubu ikigezweho ni inkuru zivuga ko uyu muhanzikazi ukunzwe n'abatari bake yaba yibarutse.



Izi nkuru zatangiye gukwirakwizwa kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Ugushyingo 2016, amakuru umunyamakuru wa Inyarwanda.com yahawe numwe mu nshuti z’uyu muryango yagiraga ati”Knowless yamaze kwibaruka umwana w’umukobwa, bamwibarutse kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Ugushyingo 2016 gusa byagizwe ibanga si abantu benshi babizi.”

Ishimwe Clement umutware mu rugo rwe na Butera Knowless, mu kiganiro gito yagiranye n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yanyomoje ayo makuru avuga ko atumva aho aba yavuye cyane ko nawe yabibajijwe n'abantu banyuranye kuva ku munsi wo ku wa Gatanu tariki 4 Ugushyingo 2016. Ati: " Sibyo, sinzi aho ayo makuru ari kuva, wenda ni imigisha batwifuriza, gusa sibyo nanjye guhera  ku wa Gatanu barabimbazaga nkagenda mbwira abantu ko ataribyo.” Ishimwe Clement yirinze no kugaruka ku itariki izwi bazibarukira imfura yabo.

knowless

Iyi foto nayo ni imwe mu byatumye benshi bahamya ko yaba yibarutse bikagirwa ibanga

Amakuru yo kuba Knowless yaba yamaze kwibaruka abayavugaga bitwazaga ifoto aherutse gushyira kuri Instagram ya Ishimwe Clement maze hasi ubwo yashyiragamo amagambo ashyiraho agafoto k'umuryango, ni ukuvuga umubyeyi n’umutware we ndetse n’umwana. Iyi foto yo ntabwo Clement yiyumvisha ukuntu abantu bayihuza n’inkuru yo kuba bibarutse.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Giggy7 years ago
    Guhisha umwana c byongera agaciro ki ku umwana, umuryango we, cg ku igihugu? Sinzi niba koko aribyo cg atari byo! Gusa niba koko barabyaye, ndabibutsa ko aha atari muri US n'ahandi batagira umuco ukwiye umuntu. Ubu c nibagira n''izu yabo nishya bazabiduhisha? Nibatabaza c tuzaterere agati mu ryinyo? Mbega weeee. Mbega imibereho itababereye weeee! Imana ibakebure babe umuryango wuje indangagaciro yo guca bugufi cyane ko bitanasuzuguza ubigize. Mpaye ikaze uwo mukazana ibindi ubundi.
  • va7 years ago
    ntababeshye nakundaga Knowles ariko kubera ubwiyemezi asigaye agira maze kumva angeze ahantu.
  • hatangimana hassan7 years ago
    butera asugireyo ntahahwa bazabware kobwa nahungu congutition by clement and butera
  • Peter7 years ago
    gushyingirwa mu kabari, pastor utemewe, kubyara mu mfufu, kubeshya kwabo turakumenyereye nta we ucyibaza Ku byabo. Nibamuhishe yabyaye murumuna wa bikira Mariya.
  • Murera7 years ago
    Giggy ntimugapfe gushanyuma nubugambo butameshe gusa. Ubundi se byaba byo? Ushinzwiki mubintu? Urimuntu ki wokumenyeshwa inkuru zumuryango wa Butera Knowless na Clement? Imburamukoro gusa. Naho se wowe wikigoryI wiyise peter bashyingiriwe mukabari ka so? Cyangwa ka nyoko? Muzi kurogotwa gusa mutazi nibijyambere... ndagusabye akokabari uvuga bashyingiriwe ntuzongere kukanyweramo cyangwa guca munzira gaherereyemo.. maze turebe. Nawe ngo ni VA ubonye uyubangana nabawe bose nabanyogokuruza bawee boseee ukabanyuzamwitangazo ryokumwanga! Arikuziko musuzugura? Umuntu azabaho ubuzima mushaka se kandi? Gusa ndabashimira kuko niba baranabihishe bazi ubwenge rwose. Kuko abarozi nabatindi mubamurekereje ngo mubavutse ibyishimo ntimugira uko mungana. Butera we indwanyi zawe turahari humura tuzahangana nizingegera paka. Turagukunda kandi nyagasani muri kumwe.
  • Nduwayezu jean bosco7 years ago
    Ubundi umuntu nemera ni tom close kuko we numufashe we ntibabeshya byose barabitangaza nabandi bakagombye kubafatiraho urugero.
  • 7 years ago
    Aba nabo bamaze gutera iseseme, ariko abanyamakuru bi inyarwanda namwe mwabagize ibitangaza cyaneeee, ubundi aba bavuka kwande? Bazwi he? Inkirabuheri tuuuu
  • 7 years ago
    Aba nabantu basanzwe sinzi impamvu bigize ibitangaza mu Rwanda, ubu se baruta kagame wacu
  • gakire7 years ago
    wowe wise murera urigushaka umukatise genda baguhe akazi ujye ubarerera umwana unabavugire kuko urabishoboye
  • kalisa7 years ago
    Ariko se ko mbona mubatuka hari nuwo mbonye ngo bavuka kwande? Euh bisaba kugira aho uvuka se ngo ukomere? Niba ugendera kuho wavutse uransekeje!!!! Nutikorera ukagendera aho uvuka bizakugora!!!!! Ariko rero aba bantu ni abanyamugisha mujye mubareka kqndi kuba twe tubazi bo batanatuzi tukaza hano gukora comments nabyo ni ibyo kubaha
  • Munyampirwa7 years ago
    Butera na Clément ndabemera cyane, nti mukunda wambonye kdi mkora ibintu buri mo ubwenge n'ubushishozi mutitaye kuyo abanyeshyari bari buvuge, tuyifurije ibyiza gusa
  • Kiki7 years ago
    Niba abafana ba Knowles barabahemba nkuwo wiyise MURERA ubwo turaganahe
  • Re7 years ago
    Muraho. Ariko gutukana si wo muti wowe wiyise murera. Ubwo se wowe ubarushije iki ra? Ndakugaye cyane kuko ufite ibitutsi nkibyo utararezwe. Abantu iyo bakwanze uratuza ntutukana naho wowe ndabona uteye ubwoba.
  • UKURI7 years ago
    Ibaze nkawe pe, yewe sinkuzi ariko nabakuzi ntacyo bafite. uri IGIHOMBO ku gihugu pe. icyambwira IQ yawe uko ingana ? wihe akanya witekerezeho neza kubitutsi uba wanditse
  • 7 years ago
    ESE azashyingirwa ryari ko nta torero na rimwe banditsemo? Itorero ritwa Golden Tulip ribaho?
  • Elyse7 years ago
    byose ni business zabo, ntimukababazwe ni mitwaro mutikoreye, kubivuga no kutabivuga ni ubushake bwabo, kwigira ibitagaza nibyabo so ndumv nta mpamvu yo kubacumurirah kandi bo biturije ntacyo bibatway ibyo muvuga.





Inyarwanda BACKGROUND