RFL
Kigali

BURUNDI: Igitaramo cyatumiwemo Meddy cyanatumiwemo Dj Miller na Dj Marnaud

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/12/2018 16:51
0


Meddy ni umwe mu bahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda, uyu ukunzwe n'abatari bake yaba mu Rwanda ndetse no mu bihugu by'abaturanyi ategerejwe mu gitaramo gikomeye agiye gukorera i Bujumbura, kuri ubu hakaba hamaze kumenyekana ko usibye uyu muhanz hari n'aba Djs bakomeye batumiwe muri iki gitaramo.



Ibi nkuko Inyarwanda.com ibikesha bamwe mu bantu bari i Bujumbura ngo kubyapa byamamaza iki gitaramo hagaragaraho abandi bantu bafite amazina akomeye hano mu Rwanda barimo Dj Miller ndetse na Dj Marnaud aba bari mu bagezweho cyane hano mu Rwanda. usibye aba ariko ku rutonde rw'abandi bazafasha Meddy muri iki gitaramo harimo SAT B umaze kwigarurira imitima y'abakunzi ba muzika i Burundi.

Usibye Sat B, Meddy, Dj miller na Dj Marnaud ariko kandi hari n'abahanzi b'i Burundi bandi bazaba basusurutsa abazitabira iki gitaramo barimo; R FLOW, IRY TINA DA QUEEN ndetse naba DJS b'i Burundi barimo Dj Iverson, Dj Frank ndetse na Dj Israel mu gihe ibirori ubwabyo bizaba biyobowe na Mc Yann Santana ndetse na Mc Ami Pro. Iki gitaramo byitezwe ko kizaba tariki 29 Ukuboza 2018 aho kwinjira bizaba ari amafaranga y'u Burundi 30000 na 50000.

meddy

Igitaramo Meddy agiye gukorera i Burundi

Iki gitaramo kizaba mbere y'iminsi mike cyane ngo Meddy aze gutaramira mu Rwanda aho agomba kuririmba mu gitaramo cya East African Party kizaba tariki 1 Mutarama 2019 muri Pariking ya Stade Amahoro. aha akazafatanya nabahanzi bakomeye mu Rwanda barimo; Riderman, Yvan Buravan, Bruce Melody na Social Mula aha ho kwinjira muri iki gitaramo bikaba ari amafaranga 5000 na 10000 mu myanya y'icyubahiro. 

meddy

Igitaramo Meddy azakorera i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND