Ikibazo kizonze abahanzi bo mu Rwanda ni icy'abashoramari ndetse n'inzego zinyuranye za Leta bakomeje guhundagaza akayabo mu bahanzi b'abanyamahanga nyamara abahanzi b'imbere mu gihugu bo bagahamya ko ababa bahabwa aya mafaranga y'umurengera batabarusha abafana ahubwo baba babarusha guhararwa.
Iki kibazo abahanzi b'abanyarwanda ntibarerura ngo bakivuge mu ruhame ahubwo bakunze kwijujutira ahanyuranye bumvikanisha ko batishimira uko bafatwa. Iki kibazo si mu Rwanda gusa gihangayikishije dore ko n'i Burundi nabo kibahangayikishije, gusa kuri ubu abahanzi b'i Burundi batangiye kwamagana itumirwa ry'abanyamahanga bagaragaza ko na bo bashoboye atari ngombwa ko hiyambazwa abanyamahanga ngo hakorwe ibitaramo bikomeye.
Mu rwego rwo kurwanya uruhurirane rw'abahanzi b'abanyamahanga batumirwa mu Burundi abahanzi b'i Burundi bihurije hamwe bategura igitaramo bagamije kuzuza abafana ahasanzwe habera ibitaramo bikomeye hazwi nka Lacoste Beach. Iki gitaramo giteganyijwe kubera mu mujyi wa Bujumbura ahazwi nka Lacosta Beach tariki 16 Ukuboza 2018 aho abahanzi banyuranye bazaba basusurutsa abakunzi ba muzika.
Igitaramo cyo guha ubutumwa abashoramari batumira abanyamahanga mu bitaramo by'i Burundi
Iki gitaramo cyateguwe na The Fighter Production iyobowe na Happy Famba, kikaba cyaraeguwe ngo gitange ubutumwa mu bashoramari batumira abahanzi bo hanze ko n'abarundi bashobora kuzuza Lacoste Beach nta munyamahanga n'umwe utumiwemo. Aha hakazataramira abahanzi nka Big Fizzo, Dr Claude, Lolilo, Vichou wo muri Peace and Love, umunyarwenya Kigingi n'abandi bahanzi banyuranye bazwi cyane i Bujumbura ndetse n'aba Djs b'ibyamamare mu mujyi wa Bujumbura bazaba bacurangira abazitabira iki gitaramo.
TANGA IGITECYEREZO