RFL
Kigali

BURUNDI: Abahanzi bateguye igitaramo bise 'Atamunyamahanga birashoboka' mu rwego rwo kwamagana itumirwa ry'abanyamahanga

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:12/12/2018 13:19
3


Ikibazo kizonze abahanzi bo mu Rwanda ni icy'abashoramari ndetse n'inzego zinyuranye za Leta bakomeje guhundagaza akayabo mu bahanzi b'abanyamahanga nyamara abahanzi b'imbere mu gihugu bo bagahamya ko ababa bahabwa aya mafaranga y'umurengera batabarusha abafana ahubwo baba babarusha guhararwa.



Iki kibazo abahanzi b'abanyarwanda ntibarerura ngo bakivuge mu ruhame ahubwo bakunze kwijujutira ahanyuranye bumvikanisha ko batishimira uko bafatwa. Iki kibazo si mu Rwanda gusa gihangayikishije dore ko n'i Burundi nabo kibahangayikishije, gusa kuri ubu abahanzi b'i Burundi batangiye kwamagana itumirwa ry'abanyamahanga bagaragaza ko na bo bashoboye atari ngombwa ko hiyambazwa abanyamahanga ngo hakorwe ibitaramo bikomeye.

Mu rwego rwo kurwanya uruhurirane rw'abahanzi b'abanyamahanga batumirwa mu Burundi abahanzi b'i Burundi bihurije hamwe bategura igitaramo bagamije kuzuza abafana ahasanzwe habera ibitaramo bikomeye hazwi nka Lacoste Beach. Iki gitaramo giteganyijwe kubera mu mujyi wa Bujumbura ahazwi nka Lacosta Beach tariki 16 Ukuboza 2018 aho abahanzi banyuranye bazaba basusurutsa abakunzi ba muzika.

Burundi

Igitaramo cyo guha ubutumwa abashoramari batumira abanyamahanga mu bitaramo by'i Burundi

Iki gitaramo cyateguwe na The Fighter Production iyobowe na Happy Famba, kikaba cyaraeguwe ngo gitange ubutumwa mu bashoramari batumira abahanzi bo hanze ko n'abarundi bashobora kuzuza Lacoste Beach nta munyamahanga n'umwe utumiwemo. Aha hakazataramira abahanzi nka Big Fizzo, Dr Claude, Lolilo, Vichou wo muri Peace and Love, umunyarwenya Kigingi n'abandi bahanzi banyuranye bazwi cyane i Bujumbura ndetse n'aba Djs b'ibyamamare mu mujyi wa Bujumbura bazaba bacurangira abazitabira iki gitaramo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Jojo5 years ago
    Yes atamunyamahanga birashoboka ,biratubabaza kubona umunyamahanga aza agatora amahera meshi akigendera umurundi agasigara ashonj kandi nzi neza ko ibihangange biriho mumuziki wacu dukwiy guhindura ivyiyumviro
  • Dionese5 years ago
    abarundi turanzi cogukora ninayo mpamvu tudatinya kuvuga kugira abashoramari bumvireko abahanzi bomu Rwanda Mutubereko
  • 5 years ago
    Njye narabivuze nta munyamahanga nzajya kureba,abana bacu nibo gusa nzaha ayanjye,kereka uwo munyamahanga nawe atumira abacu kandi akabaha amafaranga atari munsi y ayo ahabwa n abiwacu.nukuri birababaje,ariko ndabwira abahanzi bacu ngo mucengezemo abafaba banyu kutajya kureba abanyamahanga maze murebe ngo abababatumiza barajomwa nkuko abatumiye Idibia wa nigeria bajomwe igihe batabonye abafana.dushyigikire iby iwacu mbere y ibindi byose kandi amafaranga ntukayahe abanyamahanga mu gihe mwene wacu ntacyo afite,namwe bahanzi mwige kuvuga oya nibabatumira bakabaha urusenda umunyamahanga bakamuha akayabo kandi arimwe mushyushya stage kumurusha.





Inyarwanda BACKGROUND