RFL
Kigali

''Buri mu nyarwanda ni maneko, abana b’iyi minsi baritukuza'' Arthur Nkusi yibasiye benshi barimo na KNC-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:6/08/2018 23:25
1


Umunyarwemya Arthur Nkusi wari umushyushyarugamba mu gitaramo Deejay Pius yamurikiyemo Album ‘Iwacu’, yagiye anyuzamo agatera urwenya akagaruka ku bintu bitandukanye byaranze imyidagaduro mu minsi ishize. Yikije cyane ku kuntu abanyarwanda bose bigize ba maneko, inkumi ziritukuza anakomoza ku ndirimbo ‘Sometimes i cry’ yasubiwemo na KNC.



Ku wa Gatanu tariki ya 03 Kanama 2018 ni bwo Rukabuza Rickie wiyise Dj Pius yamuritse umuzingo w’indirimbo yise ‘Iwacu’; yafatanije n’abanyamuziki bakomeye nka Dr Jose Chameleone, Pallaso, Weasel, Bruce Melodie, Big Farious, Charly&Nina n’abandi banyuze abitabiriye iki gitaramo cyabereye i Kigali na Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda.

Mbere na nyuma y’uko yakira umuhanzi ku rubyiniro, Arthur yanyuzagamo akabaza abakurikiye iki gitaramo niba bameze neza, akababaza niba bari kuryoherwa n’igitaramo; hejuru y’ibyo yabasabaga gutegereza no gushyigikira Dj Pius wamurikaga Album ku nshuro ya mbere.

Igitaramo kinikije, yabajije abari mu gitaramo niba bameze neza abasaba kuririmba ahubwo bavuza akaruru, maze agira ati “Muririmba nka KNC…Eeeeh Bayingana (Umunyamakuru David wa Bayingana) nawe kuririmba byarakunaniye. Bayingana ni urugero rwiza rw’umuntu utazi kuririmba.”

Yahise atera indirimbo yitwa ‘Sometimes i cry’ yasubiwemo na KNC igateza impamagara ku mbuga nkoranyambaga bikanakorerwa hashtag#KNCChallenge, yayirimbye abari mu gitaramo bavuza akaruru. Arthur ati “Murabizi, iriya ndirimbo yari hit (soma hiti) kandi yahitinze korasi. Hari indirimbo mu Rwanda zihitinga korasi gusa n'izindi tutari buvuge amazina ku buryo n’umu’dj’ acuranga korasi gusa akayisubizamo inshuro nyinshi.”

Ku rubyiniro hahise hakurikiraho umuhanzi Jules Sentore, ku bwa Arthur ngo Sentore yagakwiye kuba yarongeyeho agatero ka KNC. Ati “Umuhanzi ugiye gukurikiraho yari kongeraho kariya gatero ka KNC, ‘have udatsikira, yuuuuuuhuuuu’ , yuuuhuuuu, yuuuhuuuu, have udatsikira…”

Uyu munyarwenya kandi yavuze ukuntu muri iyi minsi abakobwa basigaye bitukuza ku buryo bibasaba kwerekana ibyangombwa bitandukanye iyo bageze ku kibuga cy’indege. Yagize ati “Abana b’iyi minsi baritukuza. Bagendana indangamuntu ebyiri. Hariho isura ya mbere n’iya kabiri. Iyo bari gusohoka ku kibuga cy’indege kuri Embassy barababaza ngo isura yawe ya mbere irihe?

Arthur Nkusi yasekeje benshi mu gitaramo Dj Pius yamurikiyemo Album

Yanavuze ukuntu abanyarwanda bigeze ba maneko ahereye ku bamotari n’abandi bakunda kubaza abandi aho bari bamaze iminsi babarizwa. Yagize ati “Abanyarwanda bari barihaye. Buri munyarwanda ni maneko. Uzabirebe uhura nawe, bite Rutura? Ni sawa. Ese waburiye he wana? Ati 'Maze iminsi naragiye',  ko wabyibushye se urya iki?....

Nonese ubu uri mu biki ra? Ati 'mba ndi mu kazi. Eeeh 'Hajya mukorera he? Dukorera hariya Kicukiro. Eeeeh 'Nzaze ku gusuura ryari se'. Eeeeh ntaribi. Umuntu akubona yakubona gute?  Ati ni uku ng’uku urimo urambona…..” Yavuze ko bigoye kumenya maneko wa nyawo kuko ngo n’umumotari agutwara akubaza aho ugiye n’ibyo ugiye gukorayo.

REBA HANO ARTHUR AVUGA KURI KNC

REBA HANO ARTHUR AVUGA KO BURI MUNYARWANDA ARI MANEKO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    uri fake kabisa sinarinzi ko uri umusega bigezeho comedie yawe iteye iseseme





Inyarwanda BACKGROUND