RFL
Kigali

Bulldogg yavuze ko azemerera abafana kumukora ku myanya ye y’ibanga nakora igitaramo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:5/12/2018 18:09
2


Mu minsi ishize inkuru yavugwaga cyane yari iy’igitaramo cy’umuhanzi Yvan Buravan yise ‘Love Lab’ kikaba hari amateka cyasize tutari bugarukeho dore ko Inyarwanda.com yabagejejeho imigendekere yacyo yose.



Muri icyo gitaramo rero, kamwe mu dushya Buravan yakoze ni uko buri wese wari witabiriye kiriya gitaramo yamuhaye impano y’ururabo nk’ikimenyetso cy’urukundo abakunda, ndetse binajyanye n’izina ry’umuzingo we. Abenshi babisanishije n’izina rye, Burabyo bavuga ko yatanze uburabyo ngo abishimangire cyane.

Anita Pendo abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yabajije icyo abandi bahanzi bazakora agendeye ku byo Buravan yakoze agira ati“Nyuma y’uko Buravan aduhaye ururabo kubera izina rye ari Burabyo, ubwo Bulldog na Rusake nimukora show muzaduha iki?” Nk’uko byumvikana ukivuga ayo mazina, bamwe mu basubije kuri ubu butumwa bavugaga ko Bulldogg azatanga imbwa cyangwa ibibwana naho Rusake (Riderman) agatanga inkoko nk’uko yigeze kubikora ubwo yamurikagara Album ye ya mbere ‘Rutenderi’.

Bulldog

Dore ikibazo Anita Pendo yabajije kuri Instagram ye

Umuraperi Bulldogg ubwo yasubizaga kuri iyi Post ya Anita Pendo byatunguye benshi cyane bitewe n’igisubizo yatanze aho yavuze ko we azemera bakamukora ku myanya ye y’ibanga. Ni ubutumwa yanyujije mu rurimi rw’icyongereza maze Anita Pendo ariyamira cyane avuga ko bizaba ari ibidasanzwe.

Bulldog

Mu kaziga gatukura ni igisubizo cya Bulldogg 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Piter5 years ago
    Mbega ikintaziwe? Ngobazagikora mumyanya yibanga? Sha nyakabwa ntaburere wigeze pe
  • Charles5 years ago
    Nyakabwa ni nyakabwa nyine, ubwo se murumva izindi mbuto yakwera zitari izo ari izihe ? Basaziye ubusa nyine !!





Inyarwanda BACKGROUND