RFL
Kigali

Bull Dogg utazitabira PGGSS8 yifuriza ibyiza abayirimo agaha amahirwe Bruce Melody yo gutwara igikombe

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:15/03/2018 12:28
4


Ku mugoroba w’ejo kuwa 3 tariki 14 Werurwe 2018 ni bwo hatangajwe abahanzi 10 bazitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 8. Mu gihe abaje mu bazitabira iri rushanwa babyishimiye hari bamwe batarigaragayemo kandi bahamya ko bakoze.



Mu gitondo cy'uyu wa Kane tariki 15 Werurwe 2018, Inyarwanda.com yaganiriye na Bull Dogg tumubaza uko yakiriye kutagaragara kwe muri iri rushanwa ry’uyu mwaka adutangariza ko bitamushimishije kuko yakoze rwose ndetse abategura irushanwa ngo bishobotse bahindura uburyo bw’imitorere. Yagize ati:

Nabyakiriye kuriya nyine byagenze…Niba criteria zivuga ko umuhanzi agomba kuba afite ibikorwa by’indashyikirwa byibuze kuva mu mwaka wa 2016 kugeza magingo aya, mu ndirimbo nakoze, muri collabos nakoze zikarya hit, ibitaramo nakoze hirya no hino ndatekereza ko ari ibikorwa…Simvuga kuri Hip Hop gusa ndavuga ku njyana zose muri rusange cyane ko hari abahanzi benshi bafite ibyo bikobwa by’indashyikirwa bakaba bataragaragayemo. Ahubwo ikibazo mwakibaza ba nyiri ugutegura irushanwa, n’abo batora iyo babonye ibintu bitari mu buryo neza ni iki bakora kugira ngo bigende neza kuko ibi ni ibintu bikomeza kugaruka mu irushanwa…

Tumubajije uko abona ibyo gutora, yagaragaje ko habonetsemo impinduka byaba byiza kuko hari bamwe mu bahanzi babigenderamo rwose. Yagize ati: “Bishobotse abatora bahinduka kuko hari ubwo usanga muri ba bantu batora harimo za element zimwe zafashe nk'aho irushanwa ari zo zirifiteho uruhare ugasanga umuhanzi abaye victim kuko atabashije kwitwara nk’uko bo bashaka ko abitwaraho…”

Bull Dogg ahamya ko yiyushye icyuya agakora bihagije yari akwiye kwitabira irushanwa

Bull Dogg avuga ko ibyo gutora abantu bagendeye mu itsinda, umuntu ku giti cye n’ibindi atabishyigikiye kuko ari ibyo asanga na gakondo nyarwanda yagakwiye kwitabira irushanwa kuko nta w'ukora gakondo babajije ngo yange kwitabira. Ahubwo we ashyigikira ko bikwiye ko batora bakurikije urwego umuhanzi akunzweho ndetse bakanajya mu bafana kuko ari bo ibihangano biba byakorewe bakanabikunda bakanabisaba ku ma radio aho gukoresha amarangamutima rimwe na rimwe.

Bull Dogg avuga ko abafana nabo bakwiye kurebwaho mu gutora abitabira irushanwa kuko hari ubwo abahanzi babigenderamo

N’ubwo Bull Dogg atari mu bazahatanira igihembo cya PGGSS uyu mwaka ariko kandi avuga ko bitamubuza kwifuriza amahirwe abari mu irushanwa. Yagize ati:“Bariya barimo bagomba kurijyamo rwose kuko ni irushanwa. Ni byo koko tukareba ubushobozi bwabo kandi mbifurije amahirwe masa…” Tumubajije uwo abona wazegukana iri rushanwa cyangwa uwo we ashyigikiye yirinze kubogama kuko afitemo inshuti nyinshi agira ati:

Hahaha harimo benshi b’inshuti zanjye byangora kuvuga ngo uyu kuko naba ntandukiriye ariko nkurikije ubunararibonye no kumenyera irushanwa n’ufite ibihangano bikunzwe cyane ko hari abazaba bari mu irushanwa n’abazaba bagiye gupresenta ibikorwa gusa nta rushanwa barimo, mbona Bruce Melody amaze kumenyera irushanwa, agera kuri Final inshuro nyinshi hakabura gato ngo aritware. Mbona ashobora kuzaryegukana.

Image result for Bruce Melody amakuru

Bull Dogg asanga Bruce Melody ashobora kwegukana PGGSS8

Abahanzi babashije gukomeza muri iri rushanwa uko ari icumi ni;

1.Jay C

2.Khalfan

3.Bruce Melody

4.Christopher

5.Mico The Best

6.Uncle Austin

7.Just Family

8.Active

9.Queen Cha 

10.Young Grace

PGGSS8

Amajwi y'abahanzi 10 bazitabira PGGSS8






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pedrsomeone6 years ago
    Nuko biba bimeze ubwo nabarimo icyo dushaka ni umuziki urenga imbibi maze amafranga akiyongera arikoi nabarengeje imyaka bashatse indi company ibasupporting di!senderi nabandi bite?
  • nkotanyi6 years ago
    bull ntabwo abeshye pe , usanga abahanzi barigushaka kwinjira mo mbere baha giti abanyamakuru baziko bazaba bahagarariye amatora kugirango bazabatore bajyemo , ubu se koko wambwira uburyo watora Jay c ugarutse ejo bundi ku ndirimbo nayo imwe gusa izwi ariyo am back ukamurutisha bull dogg , hoya rwose no kumuca intege biba birimo pe , ubwo se ninde utabona uburyo bull yakoze kk , jay c se azaririmb iki , na khalifan ntakigenda pe , ubwo se nkabatoye queen cha imbere yaba jody koko mwe mugira mumutwe
  • Claire6 years ago
    Bull dog uravuga ukuri hari abakoze cyane ku buryo bugaragara bahejejwe inyuma. Nanone nkuko wabivuze byibura ritwawe na Bruce Melody haba hagaragayemo ukuri. Niwe ubikwiriye
  • Roberson 6 years ago
    Ndashaka Nge kugira icyo mvuga kugitekerezo cyuwo witwa Nkotanyi Burya Ntago watorwa n abanyamakuru na DJs utarakoze icyo mbona urimo urafana Kandi nibyiza reka kuvuga ngo Khalfan na Jay c Ntakigenda ahubwo tegereza kuko Bull Dogg Nawe bariya Bahungu arabazi niyo mpamvu nawe atavuze ko badashoboye witubihiriza twe aba fan ba Hip Hop reka turebe amaraso mashya ibyo azaduha Bull turamwemera rwose reka turebe ko bariya bahungu batugeza kugikombe maze twongere tumanike amaboko hejuru Hip HOP oyeeeeeeeeee





Inyarwanda BACKGROUND