RFL
Kigali

Bull Dogg na Davis D bakoreye igitaramo muri AP Club ya Ambassador's Park-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/09/2018 20:40
0


Bull Dogg na Davis D bakoreye igitaramo muri AP Club, akabyiniro ka Ambassador's Park. Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Nzeli 2018 gitangira Saa Tatu gisozwa mu rukerera rwo ku wa Gatandatu.



Ambassador's Park yabereyemo iki gitaramo iherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali, ikaba iteganye n'urusengero rwa Methodiste Libre. Abari basohokeye muri Ambassador's Park bishimiye cyane abahanzi Bull Dogg na Davis D babamaze imbeho mu mugoroba wo ku wa Gatanu, bakinjira muri Weekend bameze neza cyane. Byageze hagati bamwe mu bari bahasohokeye barahaguruka babyinana n'aba bahanzi. 

Usibye kuba wasohokera muri Ambassador's Park ugafata kamwe bijyanye n'amahitamo ya buri wese, ubusanzwe Ambassador's Park itanga serivisi zinyuranye zirimo Sauna & Massage, amafunguro ya kumanywa n'ibindi. Bafite kandi n'amacumbi meza cyane ku biciro byoroheye buri wese. Iyo wahasohokeye kandi ubasha gukoresha interineti y'ubuntu. Kuri ubu noneho muri Ambassador's Park bagufitiye ikinamba kigezweho (Steam Car Wash) utasanga ahandi.

REBA AMAFOTO Y'UKO BYARI BIMEZE

Ambassadors ParkAmbassadors ParkAmbassadors ParkAmbassadors ParkAmbassadors ParkAmbassadors ParkAmbassadors ParkAmbassadors ParkAmbassadors ParkAmbassadors Park

Iyi nkumi yasanze Bulldogg ku rubyiniro barabyinana

AMAFOTO: Iradukunda Dieudonne (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND