Kuri iki cyumweru tariki 23 Mata 2017 umuraperi Bull Dogg aherekejwe n’umuhanzikazi Asinah bataramiye abatuye mu mujyi wa Kigali mu gitaramo cyitabiriwe n'abakunzi b'aba bahanzi ndetse banatashye banyuzwe n’umuziki w'abahanzi bakunda.
Iki gitaramo cyabereye i Nyabugogo aho bakunze kwita mu marembo y’umujyi wa Kigali mu kabyiniro kazwi nka Top Chef. Kwinjira muri iki gitaramo byari amafaranga igihumbi y’amanyarwanda. Bull Dogg yakoraga iki gitaramo mu gihe nyamara akomeje n’imyiteguro y’amarushanwa arimo ya PGGSS7 ndetse akaba ari n'umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iki gikombe.
REBA AMAFOTO Y'IGITARAMO:
Asinah yanyuzagamo akazunguriza abafana ikibunoAsinah yahaherewe amafaranga Junior Multisystem mu bafana bari baje kwiheraAmaboko hejuru Bull Dogg yishimiweBull Dogg yashimishije abakunzi b'umuziki we
AMAFOTO: LEWIS IHORINDEBA
TANGA IGITECYEREZO