RFL
Kigali

Bull Dogg, Diplomate na Tonny ko basezerewe muri Touch Entertainment hakurikiyeho iki?

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:11/01/2017 14:08
1


Mu minsi ishize ni bwo humvikanye inkuru zivuga ko ubuyobozi bwa Touch Entertainment bwahagaritse amasezerano bwari bufitanye n’abahanzi barimo Bull Dogg, Diplomate ndetse na Tonny. Aba akaba aribo bahanzi n'ubundi bari basanzwe babarizwa muri iyi nzu ya muzika, umuntu aha yahita yibaza ikigiye gukurikiraho.



Umunyamakuru wa Inyarwanda.com wamenye iby’aya makuru yo kwirukana aba bahanzi muri iyi studio yahise yihutira kubaza ubuyobozi niba aya makuru ari impamo, ni ba se ari impamo hagomba gukurikiraho iki? Ibi bibazo byose umunyamakuru wacu akaba yabibajije Mutesa umuyobozi w’iyi nzu itunganya imiziki.

Mu kiganiro na Mutesa yatangarije umunyamakuru ko koko aba bahanzi bamaze gusezererwa n’ubuyobozi bw’iyi nzu isanzwe itunganya ibya muzika. Abajijwe ikigiye gukurikira iri sezererwa yatangaje ko vuba aha hari abandi bahanzi bazinjizwa muri iyi nzu ya muzika ariko bataramenyekana kuko bagishakisha abahanzi bafite impano.

Bull Dogg

Bull Dogg kimwe na Tonny ndetse na Diplomate bari barasinye amasezerano muri Touch Entertainment bamaze gusezererwa

Ntabwo uyu muyobozi yigeze ashaka kugaruka ku cyo yapfuye n’abahanzi yasezereye, avuga ko atari byiza ko bijya mu itangazamakuru gusa ahamya ko bihari kandi ari byo byabatandukanyije. Aha uyu muyobozi yavuze ko nasinyisha abandi azabimenyesha abanyamakuru nkuko na mbere byagenze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • paul7 years ago
    bulldog we umuziki waramunaniye asigaye arapa ubugoryi butumvikana azarekere areke gukomeza kwangiza umurage muribuka jisho ryuruvu WA KERA ubu NGO Ni Stuna(birdman),tutu boi( 2chainz)!!





Inyarwanda BACKGROUND