Umuraperi Bull Dogg kuri ubu wanamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ‘Nyir’ingoma’, aratangaza ko yishimira ubufatanye bugaragara muri iyi minsi hagati y’abahanzi yaba mu njyana ya hip hop no mu zindi ari nayo gahunda nawe yimirije imbere.
Uyu muraperi akaba atangaje ibi, nyuma y’iminsi itari minshi atangiye gahunda yo gukorana n’abahanzi batandukanye b’abanyarwanda, cyane cyane we abo aba yatekerejeho bitewe n’imikorere yabo, agahamya ko nta muhanzi mubo yagezagaho icyifuzo cye wigeze yanga cyangwa ngo amugore.
Bull Dogg ubwo yagarukaga ku ndirimbo ‘Bunguka bate’aherutse gukorana n’umuraperi Riderman yakozwe nyuma y’igihe gito babiganiriyeho. Ati “ Mu ndirimbo duherutse gushyira hanze na Riderman, twabiganiriyeho amasaha macye duhuye ariko nyuma y’iminsi micye indirimbo yahise irangira nta mbogamizi tukaba turi no mu mishinga yo kurangiza amashusho yayo.”
Kuba kandi mu mashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Nyir’ingoma’, hagaragaramo abahanzi batandukanye barimo itsinda rya Active, Jay Polly na Green P nabyo avuga ko bishimangira ubufatanye yishimira kandi yifuza mu bahanzi nyarwanda.
Mu kiganiro na Bull Dog yadutangarije ko nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo, aje akurikira amashusho y’indirimbo ‘Nk’umusaza’ ndetse n’indirimbo y’amajwi yakoranye na Riderman bise ‘Bunguka bate’, ubu ateganya mu minsi micye iri imbere gusohora indirimbo nshya arimo akorana na Melody izaba yitwa ‘Ingingo z’ingenzi’.
Reba amashusho y'indirimbo 'Nyir'ingoma'
Bull Dogg ashimira inzu y’umuziki ya INFINITY record ikomeje kumufasha mu bikorwa bye bitandukanye bya muzika, agashimira abakunzi be na bamuzika muri rusange ndetse n’abahanzi bose bakomeje gukorana nawe muri iyi minsi.
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO