RFL
Kigali

Bull Dog ashimishijwe ndetse ashishikajwe no gukorana n'abahanzi bagenzi be-VIDEO

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:18/11/2014 15:56
5


Umuraperi Bull Dogg kuri ubu wanamaze gushyira ahagaragara amashusho y’indirimbo ye ‘Nyir’ingoma’, aratangaza ko yishimira ubufatanye bugaragara muri iyi minsi hagati y’abahanzi yaba mu njyana ya hip hop no mu zindi ari nayo gahunda nawe yimirije imbere.



Uyu muraperi akaba atangaje ibi, nyuma y’iminsi itari minshi atangiye gahunda yo gukorana n’abahanzi batandukanye b’abanyarwanda, cyane cyane we abo aba yatekerejeho bitewe n’imikorere yabo, agahamya ko nta muhanzi mubo yagezagaho icyifuzo cye wigeze yanga cyangwa ngo amugore.

Bull Dogg ubwo yagarukaga ku ndirimbo ‘Bunguka bate’aherutse gukorana n’umuraperi Riderman yakozwe nyuma y’igihe gito babiganiriyeho. Ati “ Mu ndirimbo duherutse gushyira hanze na Riderman, twabiganiriyeho amasaha macye  duhuye ariko nyuma y’iminsi micye indirimbo yahise irangira nta mbogamizi tukaba turi no mu mishinga yo kurangiza amashusho yayo.”

bull

Kuba kandi mu mashusho y’iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Nyir’ingoma’, hagaragaramo abahanzi batandukanye barimo itsinda rya Active, Jay Polly na Green P nabyo avuga ko bishimangira ubufatanye yishimira kandi yifuza mu bahanzi nyarwanda.

Mu kiganiro na Bull Dog yadutangarije ko nyuma yo gushyira ahagaragara amashusho y’iyi ndirimbo, aje akurikira amashusho y’indirimbo ‘Nk’umusaza’ ndetse n’indirimbo y’amajwi yakoranye na Riderman bise ‘Bunguka bate’, ubu ateganya mu minsi micye iri imbere gusohora indirimbo nshya arimo akorana na Melody izaba yitwa ‘Ingingo z’ingenzi’.

Reba amashusho y'indirimbo 'Nyir'ingoma'

Bull Dogg ashimira inzu y’umuziki ya INFINITY record ikomeje kumufasha mu bikorwa bye bitandukanye bya muzika, agashimira abakunzi be na bamuzika muri rusange ndetse n’abahanzi bose bakomeje gukorana nawe muri iyi minsi.

Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nkurunziza sostene9 years ago
    Umusaza ari munzira nziza kbsa courage kuri 2G
  • NTAKIRUTIMANA Valens9 years ago
    Budah umeze neza muriyi minsi gs indirimbo icyuki na jarousi nabuze video zazo,ese zirahari Mr budah? Nge nkemera mkumwami wa hip hop mu Rwanda too! Komerezaho Mr!
  • OSCAR9 years ago
    Turagushyikiye ariko jya ugerageza use nugaruka muri old school kuko urabyumva cyane muz!
  • nadi9 years ago
    Bull dog ndakwemera kko umuzikiwawe uranyubaka
  • sylvie9 years ago
    komerezaho kabisa





Inyarwanda BACKGROUND