RFL
Kigali

Buhoro buhoro nirwo rugendo, TBB iriho kandi aho igana hararabagirana-Mc Tino(VIDEO)

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/09/2014 19:04
2


Nyuma yo gukora indirimbo bise ‘Yampaye inka’, kuri ubu abasore bagize itsinda rya TBB bamaze gushyira ahagaragara amashusho yayo, aje akurikira izindi ndirimbo ebyeri zifite amashusho iri tsinda ryabashije gukora muri uyu mwaka harimo Vuza ingoma bakoranye na Jay Polly ndetse na Iyizire zose zatunganyijwe na Gilbert muri Touch record.



TBB

Mc Tino, Bob na Benjah, abasore batatu bagize itsinda rya TBB bahamya badashidikanya ko muzika yabo hari urwego imaze kugeraho ariko kandi urugendo rukaba rukiri rurerure n’ubushobozi bwo guhaza abakunzi b’ibihangano byabo nabwo bukaba batagera ku rwego rushimishije gusa intego yabo ni uko mu myaka itanu iri imbere bazaba bari mu matsinda ayoboye ayandi muri Afrika.

TBB

TBB mu mashusho y'indirimbo 'Yampaye inka'

Mu kiganiro na Mc Tino ubwo yatugezagaho amashusho y’iyi ndirimbo yagize ati “ Iki ni ikindi gikorwa kiyongereye kubyo twari dusanganywe ariko by’umwihariko akaba ari undi musaruro wacu muri uyu mwaka, mpamya neza ko mu bushobozi bwacu buke dukomeza kugerageza guteza imbere umuziki wacu tunashimisha abakunzi ba TBB.”

Mc Tino akomeza agira ati “ Ibintu byose ni buhoro buhoro, nta gucika integer tugomba gukomeza gukora uko tubishoboye kandi ndababwiza ukuri ko TBB ifite intego yo kuba mu myaka itanu iri imbere tuzaba tumaze gukorana n’abahanzi benshi bakomeye muri Afrika ndetse turi mu ma groupe ayoboye ayandi. Ibyo biradusaba gukora cyane tukirya tukimara mu bushobozi buke bwacu ariko icya mbere ni uko dufite ubushake n’ubuhanga bwacu budutandukanya n’abandi. Aho tugana ni sawa cyane hararabagirana.”

Reba amashusho y'indirimbo Yampaye inka


Nizeyimana Selemani






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Moses9 years ago
    Mukomerezaho basore
  • peter magnika9 years ago
    TBB keep it up





Inyarwanda BACKGROUND